Rusizi: RIB yaraye itaye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwica umupolisi

5,533

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, RNP, rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse gusangwa mu muhanda yapfuye.

Mu gitondo cyo ku wa 12 Gicurasi 2023 ni bwo mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi hatoraguwe umurambo w’umupolisi wasanzwe yishwe ariko abamwishe ntibahita bamenyekana.

Uwo mupolisi witwa Sibomana Simeon yatoraguwe ku muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi ujya mu Murenge wa Bugarama, aho Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yavuze ko uyu mupolisi yishwe yavuye mu kazi.

Icyo gihe CIP Mucyo yagize ati:“Umurambo wa PC Sibomana Simeon wabonetse mu gitondo kare mu Murenge wa Rwimbogo. Ntabwo yari ari mu kazi. Iperereza ryatangiye ku cyaba cyateye urupfu rwe.”

Nyuma y’iminsi itanu, Sibomana yishwe, RIB na Polisi y’Igihugu bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereje ko abantu batatu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aho bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Yavuze ko uyu:“mupolisi wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi yishwe kubera urugomo rushingiye ku businzi.”

Yakomeje ati:“RIB iributsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome kandi gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ko uzabikora wese azashyikirizwa ubutabera.”

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 107 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigena ko Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Comments are closed.