Rusizi: Umukobwa w’imyaka 24 yishwe n’umuriro ubwo yari agiye gucomokora radio

404

Umuhoza Ernestine w’imyaka 24, wo mu Mudugudu wa Murindi, Akagari ka Nyenji, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi yagiye gucomokora radiyo yari icometse mu cyumba araramo afata aho uwo mugozi washishutse afatwa n’umuriro w’amashanyarazi agwa aho na radiyo ayifashe mu ntoki, ikinacometse.

Umuturanyi w’uyu muryango wavuganye na Imvaho Nshya yavuze ko, yagiye kucomokora radiyo , afata aho umugozi wari uyicometse wari warashishutse atabizi, amashanyarazi aramufata.

Ati: “Umuriro w’amashanyarazi wamufashe agifata uwo mugozi acomokora radiyo, aragwa, apfa afashe iyo radiyo mu ntoki ikinacometse, umuturanyi wabo yumva umwana ararira cyane bidasanzwe, ajyayo kureba, asanga inzu yose irakinguye, agiye mu cyumba cy’uburiri bw’ababyeyi aho umwana yaririraga, abona ari kumwe na nyina, amurebye asanga yapfuye.’’

Uwo muturanyi yahise atabaza abatabaye n’izindi nzego zihageze zisanga yafashwe n’amashanyarazi, RIB ibaza umuryango we ubazwa niba hari izindi ngingimira ufite ngo umurambo ujyanwa gusuzumwa, uvuga ko na wo icyo yazize ucyibonera, nta zindi ngingimira hanzurwa ko ushyingurwa.”

Undi muturanyi yavuze ko abaturage bakwiye kuganirizwa byinshi ku mashanyarazi, hakwiye ubukangurambaga mu baturage bwo kumenya uburyo babana na yo.

Ati:“Bibaye hatarashira icyumweru twumvise umugore wo mu Murenge wa Giheke wagiye guca igitoki, kikagwa ku ntsinga z’amashanyarazi zikamwizingira ku kuboko amashanyarazi akamuhitana.

Yongeyeho ati:“Ntiharashira kandi iminsi mu Murenge wa Bugarama na bwo inyubako yakoreragamo Farumasi na serivisi z’irembo ifashwe n’umuriro w’amashanyarazi hashya iby’agaciro ka miliyoni zirenga 34. Biragaragara ko twugarijwe n’ibibazo biterwa n’amashanyarazi dukwiye kwigishwa uburyo tuyitwaramo naho ubundi ni ikibazo.’’

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abaturage kujya bagenzura ibyo bagiye gucomeka n’ibikoresho bagiye gukoresha.

Ati: “Icya mbere tubasaba ni ukujya bakoresha ibikoresho byiza, byujuje ubuziranenge, bidafite ikibazo na kimwe cyateza akaga. Icya 2 barebe niba ibyo bagiye gucomeka cyangwa gukoresha bacomeka nta kibazo bifite kuko amashanyarazi ni meza ariko ni na mabi igihe hari ikibazo kiyarimo.

Yavuze ko, bifashishije REG bazakomeza kwigisha abaturage uburyo bwo kwitondera amashanyarazi no gukoresha intsinga zujuje ubuziranenge nubwo zabahenda. Igihe babona hari n’aho ashobora guteza ibibazo bagatanga amakuru kare.

Nyakwigendera yari amaranye n’umugabo we imyaka 3 gusa, bari bafitanye umwana umwe w’imyaka 2.

Comments are closed.