Rusizi: Yafatanywe amafaranga y’amiganano amwe ahita ayatamira arayamira

3,992

Ngendahayo Dieudonné w’imyaka 30, ubwo yari arimo anywa urwagwa mu kabari k’uwitwa Twagiramungu Hesron, mu Mudugudu wa Murangi, Akagari ka Kamurera, Umurenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, yishyuye amafaranga 3000 yari amaze kunywera, nyir’akabari ayarebye asanga ari amiganano, atabaje, undi abonye yugarijwe ayo yari asigaranye mu ntoki batamenye umubare babona arayatamiye arahekenya, arayamira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Iyakaremye Théogène, avuga ko byabaye mu ma saa tanu n’igice z’igitondo cyo ku wa 3 Ugushyingo, ubwo uyu mugabo ngo usanzwe atuye hafi y’aka kabari, yari yakazindikiyemo atangira kunywa urwagwa mu masaha ya karekare mugitondo, igihe cyo kwishyura amaze kugeza mu nzoga z’amafaranga 3000 ayafatana mu ntoki n’andi y’amiganano, yishyura ayo andi ayasigarana mu ntoki.

Iyakaremye ati: “Nyir’akabari yayabonye arayamenya, atabaza abaturage barimo n’abakanyweragamo muri ayo masaha y’akazi, ubundi atemewe barahurura,natwe araduhamagara, nohereza ba DASSOs  n’inkeragutabara, bahageze basanga nyir’akabari afite mu ntoki ayo 3000, andi umugabo abonye abaturage n’izo nzego bamwugarije ahita ayatamira arahekenya aramira, ntitwamenye umubare w’ayo yamize, twarokoye  ayo 3.000”.

Avuga ko uwo mugabo yahise anangira yanga kumvira izo nzego zagombaga kumugeza ku biro by’uwo Murenge biri muri metero nke gusa uvuye aho ako kabari kari, ngo RIB ihamukure, yanga kukavamo, bahamagara RIB iza kumukura muri ako kabari, ubu acumbikiwe kuri sitasiyo yayo ya Kamembe.

Gitifu Iyakaremye yavuze ko ibi by’amafaranga y’amiganano muri iyi minsi byasaga n’ibicwekereye kuko nta wari uherutse kuyafatanwa, ariko ko nyuma y’uyu basigaranye impungenge ko hari andi yaba ari kuzenguruka mu baturage, cyane cyane ko bamwe batamenya kuyatandukanya n’asanzwe.

Ati: “Biduhaye isomo rikomeye ry’ubukangurambaga mu baturage, tugahamagara abazi neza iby’ayo mafaranga no kuyatandukanya bihagije, bakabasobanurira bakanabereka itandukaniro, ejo hatazagira uyahabwa atabizi ari nk’itungo cyangwa imyaka agurishije, cyangwa ari umucuruzi, yajya kugira icyo ayaguramo ugasanga ni we uyafatanywe kandi itegeko ntiryabura kumuhana, cyane cyane ko ari icyaha gihanwa n’amategeko”.

Yasabye abaturage gushishoza cyane, ntibapfe gufata amafaranga batagenzuye, ayo bakemanze babona koko ari amiganano kuko n’uruhu rwayo ruba rwumvikana, bakihutira gutangira amakuru ku gihe uyabunza agafatwa akavuga uwayamuhaye, bigakorerwa iperereza, bigakurikiranwa kugeza abayakwirakwiza bafashwe.

N’ubwo uyu mugabo ngo yanze kugira icyo avuga ku kuba ari we uyakora n’abo bayakorana, cyangwa niba na we ari uwayamupfumbatije,b amwe mu baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko n’ikibazo cy’abanyatubari banywekesha mu masaha abujijwe giteye inkeke muri aka karere, kuko kigaragara mu tubari twinship cyane cyane utw’urwagwa, hanagaragara urugomo mu masaha y’igitondo, bagasaba ubuyobozi kugihagurukira, abantu bakanywa mu masaha agenwe, bikaba byanaca izo ngeso

Comments are closed.