Dr Patrick Hitayezu wicaga agakiza muri MINECOFIN yirukanywe kubera imyitwarire mibi

4,797
Kwibuka30

Dr Patrick Hitayezu wari umwe mu bakomeye muri MINECOFIN yirukanywe kubera imyitwarire idafututse.

Itangazo ryirukana Dr Patrick Hitayezu ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023, riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Kwibuka30

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, rivuga riti none ku ya 01 Ugushyingo 2023, Dr Patrick Hitayezu yirukanywe mu nshingano nk’Umuyobozi Mukuru w’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kubera kugaragaza imyitwarire mibi mu kubahiriza inshingano ze.”

Dr Hitayezu yirukanywe agiye kuzuza umwaka n’igice kuri izi nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri MINECOFIN yahawe mu mpera za Nyakanga 2022 ubwo yemezwaga n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 29 z’uko kwezi.

Dr Hitayezu ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ubukungu mu by’ubuhinzi, yagize imyanya inyuranye yiganjemo ijyanye n’ubukungu n’imari nko kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru w’agashami gashinzwe ubushakashatsi muri banki Nkuru y’u Rwanda BNR.

Yabaye kandi umwe mu bagize inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, umwanya yagiyeho muri 2019, ndetse akaba yaranabaye umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya CHANCEN International, Umuryango udaharanira inyungu ugamije kwihisha urubyiruko rwa Afurika indangagaciro, gukorera mu mucyo no kuzuza inshingano mu bijyanye n’imari.

Leave A Reply

Your email address will not be published.