Rusizi:  Yagiye kwiba yitwaje umupanga n’imbwa 2 afatirwa mu cyuho

1,163

Niyonkuru Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Kabahinda, Akagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, yitwaje umupanga n’imbwa 2 ku manywa y’ihangu agiye kwiba, yafatiwe mu cyuho ubwo yari arimo gusohoka mu nzu, amaze gusohora ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 188 000.

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Kabuganza, mu Kagari ka Kiziguro, Umurenge wa Nkungu w’aka karere, ubwo yitwazaga umupanga n’imbwa 2 ku manywa y’ihangu agiye kwiba, agafatwa  agiye gusohoka mu nzu.

Kanamugire Evariste, umwe mu bahageze uyu musore akimara gufatwa, yavuze ko uwo musore yageze kuri urwo rugo ba nyira rwo bagiye mu mirimo bose,  yica urugi yinjiranamo umupanga, imbwa 2 yari yitwaje zisigara ku muryango.

 Yinjira mu nzu atangira gusohora ibirimo byose ntacyo asiga inyuma, amaze gusohora ibifite agaciro k’amafaranga 188.000, birimo imyenda ya ba nyir’urugo, televiziyo, ipasi, umugozi wa mudasobwa n’ibindi, agize ngo asohoke ntibyamuhira.

Ati: “Yamaze kubifata agiye gusohoka ngo abipakire neza agende n’izo mbwa ze n’uwo mupanga yari yitwaje, hanyura abantu babona ibintu biri hanze, bahabona imbwa z’amakare batari bazi muri ibyo bice, zitangira kubamokera zishaka kubarya, barataka ariko babona umuntu w’umusore batazi, wari usohotse arongeye arinjiye.”

Yakomeje agira ati: “Batatse natwe abandi twitambukiraga turahurura, ba nyir’urugo baba baraje, abantu binjira mu nzu ari benshi baramufata, umupanga abura icyo awukoresha n’imbwa bazikabukiye zagiye, bamugeza ku Biro by’Umurenge wa Nkungu, hategerejwe ko RIB, sitasiyo ya Kamembe iza kumutwara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, avuga ko uyu musore yavuye mu wundi Murenge akaza kwiba mu wabo.

Ati: “Ni byo koko uwo musore yafashwe ari mu nzu y’umuturage yiba, yahazanye imbwa anafite umupanga, ku bufatanye n’abaturage afatirwa mu nzu, yari arimo asohoka ngo apakire ibyo yari amaze kwiba,by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 188 000 tugashimira cyane abaturage batitaye kuri iryo terabwoba ryose yari azanye, bakamufata, akaba ari mu maboko y’ubuyobozi.”

Uyu muyobozi yavuze ko amezi nk’aya ya gashogoro, abaturage bataba bafite ibyo kurya byinshi mu nzu kuko biba bitarera, hakunze kugaragara insoresore z’abajura ziniba ku manywa y’ihangu cyangwa ku mugoroba, zirimo n’izitega abaturage zikabashikuza za telefoni, abasaba  gucunga neza ibyabo, bakanajya batangira amakuru ku gihe aho baketse umujura hose.

Yanasabye urubyiruko kwirinda kugaragara mu ngeso mbi, dore ko aka gace ari na ko kavugwamo insoresore ziyita “Abameni’ zayogoje abaturage zibibira mu ikoranabuhanga, ko uwumva  ashaka kubaho atekanye, yakora ibyiza bimuteza imbere kuko bihari, ko nta we uzashaka kurya ibyo ataruhiye  ngo bimuhire.

Comments are closed.