Rusororo-Mbandazi hasojwe amarushanwa y’imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi

2,727

Umujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Rusororo akagari ka Mbandazi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 habaye gahunda yo kwamamaza Perezida Kagame Paul umukandida wa FPR Inkotanyi yaranzwe nogusoza amarushanwa y’imiyoborere myiza mu kagari ka Mbandazi .

Imikino yahuje imidugudu igize akagari ka Mbandazi, Mugeyo, Kataruha, Cyeru,  Rugarama Samuduha na Karambo Abagore n’Abagabo.

Chaiman Ntakirutimana Thacien arikumwe n’abayobozi bitabiriye gutanga ibihembo.

Imikono yabaye n’umupira wa maguru wabagore  wa nyuma wahuje umudugudu wa Cyeru n’Umudugudu wa Samuduha, umukino
byarangiye ,ari igitego kimwe kuri kimwe hitabazwa penariti  Cyeru itsinda ebyiri kuri imwe ya Samuduha.

Maze umudugudu wa Cyeru wegukana igikombe cy’abari n’abategarugori.

Umukino  wahuje abagabo wahuje Umudugudu wa Cyeru n’umudugudu wa Kataruha.Igice cyambere byari ubusa kubusa,maze igice cya Kabiri Kataruha ihita itsinda igitego kimwe byaje kurangira gutyo, yegukana igikombe.

Mubutumwa bwatanzwe n’abayobozi bari bahari bashimiye uko bitwaye,mu marushanwa doreko ari imiyoborere myiza.
Chairman w’umudugudu wa Cyeru Bwana Rutinywa Jean Paul aganira www.indorerwamo.com  FPR yatubwiye ko aya marushanwa yateguwe na FPR Inkotanyi , mu rwego rwo kwegera abaturage, ndetse n’abatari abanyamuryango ba FPR bakamenya ibyiza FPR Inkotanyi igeza kubanyarwanda byaberetse ko bishimiye imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi.

Akomeze asaba ko kuwa mbere tariki 15 Nyakanga 2024 ari ugutora kare kandi neza

Rutinywa yagize ati;”Abanyamuryango bijeje Chairman Kagame Paul ko bazamutora 100% kuwa mbere inkoko niyo ngoma guhigura umuhigo tumutora nkuko twabimwijeje maze dukomeze iterambere.”

Chairman wa Kataruha Bwana Mugiraneza Emmanuel yavuze ko yashimishijwe n’ubusabane bwa banyamuryango muri aya marushanwa ndetse n’abandi bifuzaga kwinjira mu muryango babisaba bakabakira neza.

Yakomeje avuga ko bizeye insinzi! ati;”Ikindi twagiye tubona uko dutanga ubutumwa kandi n’abaturage bose bishimiye imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi kandi batubwiye ko bazatora umukandida wacu n’Abadepite bacu.”

Akomeza avuga ko ibindi byiza byaranze aya marushanwa habonetsemo urubyiruko rwinshi,rwishimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Kagame Paul,yewe n’Abari n’abategarugori baramushyigikiye kandi bishimiye ibyo yabagejejeho bizeye ko imbere ari heza nyuma y’amatora.

Ubutumwa yatanze ni uko kuwa mbere  ari ugutora neza umuyobozi mwiza ushimwa n’isi yose ifitiye icyezere kandi ufite icyizere cyiza kandi ukunda Abanyarwanda n’Abaturarwandwa.

Ijambo rya Chairman mu kagari ka Mbandazi Ntakirutimana Thacien yashimiye abanyamuryango uko bitabiriye amarushanwa yateguwe na FPR Inkotanyi, ndetse nuko baje kwamamaza umukandida wa FPR mu murenge wa Rusororo byabaye tariki 30 Kamena 2024, akomeze asaba kuzaza gutora bizinduye.

Yagize ati;”Mwagaragaje ko mushyigikiye  Chairman wacu Nyakubahwa Kagame Paul gahunda ni ukumutora tugatora no ku gipfunsi dutora abakandida depite”.

Umushyitsi mukuru Bwana Rusimbi Charles mu ijambo yagejeje kubitariye aya marushanwa y’imidugudu igize akagari ka Mbandazi .

Yabwiye abaturage bitabiriye aya marushanwa ko abafitiye ubutumwa abashimira uko bitwaye neza ndetse yibutsa ko gusoza aya marushanwa byahuye no gusoza igikorwa cyo Kwamamaza.

Yashimiye umudugudu wa Cyeru wegukanye igikombe cy’Abari n’abategarugori kunshuro ya mbere.

Asoza yasabye abanyamuryango gutora neza gushyigikira Nyakubahwa Kagame Paul, maze ibyiza bigakomeza kubageraho.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimiye ibyo bamaze kugeraho.
Abakinnyi b’ikipe y’umudugudu wa Cyeru y’abari n’abategarugori begukanye igikombe.
Abafana bari benshi bakubise buzuye bacishagamo bakabyina indirimbo za FPR yateguye amarushanwa.
Ikipe y’umudugudu wa Kataruha yegukanye igikombe.
Ikipe y’umudugudu ya Cyeru yatsindiwe ku mukino wanyuma.

Comments are closed.