Mu mijyi inyuranye mu Burusiya, abantu ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda bigaragambya bamagana intambara Igihugu cyabo cyashoje muri Ukraine bavuga ko ibyaha biri gukorerwa Abaturanyi babo, ari kimwe no kubibakorera.
Iyi myigaragambyo yabaye mu Murwa Mukuru w’u Burusiya i Moscow na Serbia, ikaba iri gukorwa n’abarwanya intambara, biraye mu mihanda kuri iki Cyumweru nubwo Igipolisi cy’u Burusiya, cyataye muri yombi bamwe muri aba bigaragambya.
Abigaragambya bagendaga bavuga bavuga mu majwi arangurura, bagira bati “Twamaganye intambara!”
Iyi myigaragambyo yabaye mu gihe Perezida Vladimir Putin gutegura ibitwaro bya kirimbuzi bakaba bambariye guhangana mu gihe iyi ntambara yaba igeze ijemo ibi bitwaro.
Dmitry Maltsev, umwe mu bigaragambya yagize ati “Mfite abana babiri b’abahungu kandi sinshaka kubaraga icyo gisebo cy’ubunyamaswa bwo kumena amaraso. Intambara iratugiraho ingaruka twese.”
Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Kane mu Burusiya, yakomeje kuba kuva icyo gihe nubwo Igipolisi cya kiriya Gihugu gikomeje guhangana n’abari kuyikora.
Uretse iyi myigaragambyo iri kubera mu mihanda, hari n’abantu ibihumbi n’ibihumbi banditse inyandiko zo kwamagana igikorwa cy’u Burusiya cyo kujya gushoza intambara muri Ukraine.
Abantu bafite izina rikomeye mu Burusiya barimo abahanzi, abanyamakuru ba Televiziyo na bo bamaganye ibyakozwe n’u Burusiya.
Urubuga rumwe rwashyizweho rwo kunyuzaho izi nyandiko zo kwamagana iki gikorwa, rumaze gushyigikirwa n’abantu ibihumbi 930 mu minsi ine gusa, kikaba kibaye icyifuzo gishyigikiwe na benshi mu Burusiya kuva uyu mwaka watangira.
Undi witwa Olga Mikheeva, uri mu bigaragambyaga, yagize ati “Iki ni icyaha kiri gukorerwa Ibihugu byombi yaba Ukraine n’u Burusiya. Iki gikorwa kiri kutwicira abacu twese yaba Abarusiya n’Abanya-Ukraine. Tugomba kuvugira hamwe turanguruye ko tudasha kwicwa ndetse tudashaka ko Abanya-Ukraine bicwa.”
Comments are closed.