Russia-Ukraine: Putin yavuze ko ubutegetsi bwa Ukraine bumeze nk’ubw’Abanazi

4,774
Kwibuka30

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, yavuze ko Ubutegetsi bwa Ukraine buteye nk’ubw’Abanazi batsinzwe mu Ntambara ya kabiri y’isi.

Ibi Perezida Vradimir Putin yabitangaje kuwa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023 mu muhango wahariwe kuzirikana itsindwa ry’Abanazi mu ntambara ya kabiri y’isi yarangiye mu 1945. 

Putin yagaragaje ko intambara barwanamo na Ukraine ntatandukaniro ryayo n’intambara ya kabiri y’Isi.

Mu ijambo Putin yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yongeye kuvuga ko Ubutegetsi bwa Ukraine bumeze nk’ubutegetsi bw’Abanazi b’Abadage bwatsinzwe mu Ntambara ya kabiri y’Isi. 

Kwibuka30

Yavuze kandi ko Uburusiya ari bwo bwonyine buvuga ukuri ku byabaye mu Ntambara ya kabiri y’Isi ndetse ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byibagiwe ko abasoviyete aribo batsinze Abanazi.

Putin yagaragaje ko abategetsi ba Ukraine bagendera ku bitekerezo nk’ Abanazi, avuga ko Uburusiya burimo kurwana n’umwanzi wateye ku butaka Abarusiya bakomokaho. Yavuze ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikwirakwiza urwango n’inzigo.

Putin yemeza ko Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi na OTAN aribyo nyirabayaza y’intambara irimo Kubera muri Ukraine. Yagarutse ku Ngabo ze avuga ko zirimo gukora ibikorwa bidasanzwe muri Ukraine.

Ati: “Nta kintu na kimwe gikomeye ku isi nk’urukundo dufitiye Ingabo zacu. Nta kintu na kimwe kirusha akazi mukora ku rugamba.”

Tariki ya 8 Gicurasi 1945 Ubudage bwashyize umukono ku nyandiko bwemeza ko butsinzwe. Mu Ntambara ya kabiri y’Isi Leta Zunze Ubumwe za Abasoviyete zari zigizwe n’Ibihugu birimo Uburusiya. abaturarage miliyoni 27 nibo bapfiriye muri iyo Ntambara.

(Inkomoko: APNEWS)

Leave A Reply

Your email address will not be published.