Uganda: Umusore yiyise “Zainabu” arya amafaranga y’abagabo ababeshya ko ari umukobwa

5,464
Kwibuka30

Umusore ufite imyaka 25 yatawe muri yombi, kubera ibirego yarenzwe n’abagabo bamuteretaga, bamushinja kwihindura umukobwa akarya amafaranga yabo bashaka gusambana nawe.

Uwo musore wiyitaga Zainabu ufite imyaka 25 utuye ahitwa Kamwokya, yatawe muri yombi na Polisi yo gihugu cya Uganda akekwaho kwihindura umukobwa agakorera uburiganya abagabo bamuteretaga kugira ngo basambane ariko bamara kumwishyura agacika.

Kwibuka30

Uwo musore yafashwe yambaye nk’abagore ndetse yikwije nk’abasiramukazi mu mwambara bakunda kwita Hijab. Uwo muhungu yatawe muri yombi bitewe n’abagabo yabeshye ko ari umukobwa.

Muchunguzi bita Zainabo, yahakanye kubeshya abagabo agamije kubatekera umutwe kugira ngo abariganye amafaranga. Yemeye ko ari umugabo kandi ko abamuhaye amafaranga bayamuhaga babyumvikanyeho.

Polisi ya Uganda yategetse uwo musore guhindura imyambarire akareka kwambara imyenda y’abagore ahubwo akambara imyenda y’abagabo kugira ngo yirinde icyatuma abagabo bongera kumwibeshyaho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.