Russia: Uwahoze atwaza Putin agakapo kabamo infunguzo z’ahari ibisasu kirimbuzi yarasiwe iwe

9,006

Mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine irimbanyije,Umusirikare wahoze atwaza Putin agasanduku gafungurirwamo intwaro kirimbuzi yishwe arasiwe iwe mu rugo ruri i Krasnogorsk hafi n’umurwa Mukuru Moscow.

Inkuru y’urupfu rw’uyu musirikare yatangajwe n’ibitangazamakuru binyuranye byandikirwa mu Burusiya, aho bivugwa ko uyu mugabo yarashwe isasu mu mutwe nk’uko  ababonye umurambo we babyemeza.

Vadim Zimin w’imyaka 53, ngo yabanaga n’abavandimwe be mu nzu  iri mu mujyi wa Krasnogorsk uri mu birometero bike uvuye mu murwa Mukuru Moscow. Ubwo yaraswaga ngo yari kumwe n’abavandimwe be , gusa nabo basanze baryamye mu muvu w’amaraso w’umuvandiwe wabo, ari naho bakuwe bajyanwa kwitabwaho n’abaganga.

Vadim Zimin wari ufite ipeti rya Colonel  mu ngabo z’u Burusiya , yakoreye urwego rw’ubutasi mu bihe binyuranye. Yanabaye umuyobozi w’abarinda umutekano w’ibiro bya Perezida Boris Yeltsin. Nyuma y’uko Yeltsin ava ku butegetsi yakomeje inshingano ze no ku butegetsi bwa Perezida Vladimir Putin.

Haracyakekwa uwaba wishe uyu musirikare, mu gihe bamwe bavuga ko yishwe n’Intasi za Amerika abandi bakavuga ko yishwe n’u Burusiya nyuma yo gukeka ko yaba hari amakuru ajyanye n’Ubutasi bw’u Burusiya yahaye abatasi ba Leta zunze ubumwe za Amerika.

Amakuru ava mu butasi bwa Amerika avuga ko agasanduku karimo imbarutso z’intwaro kirimbuzi z’u Burusiya,kangenzurwa n’itsinda ry’abahanga mu by’umutekano ba Perezida Putin buri masaha 24.Binavugwa ko  ijambo-banga rifungura izi ntwaro rihindurwa buri masaha 24 rikamenywa na Perezida Putin wenyine.

Comments are closed.