Museveni yifurije isabukuru nziza umugore we bari kumwe i Kigali.

9,489
Kwibuka30

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Tibuhaburwa Museveni uri mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya CHOGM iri kubera i Kigali  yifurije Madamu we, Janet Museveni isabukuru nziza mu magambo meza yuje ibisingizo n’imitoma.

Janet Kataaha Museveni yavutse kuwa 24 Kamena 1948, kuri ubu akaba yujuje imyaka 74 y’amavuko. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter amwifuriza isabukuru nziza, Perezida Museveni yamushimiye kuba yaramukunze urudashira rwanatumye amufasha kurera abana babyaranye neza no kubaka igihugu cya Uganda.

Yagize ati:” Ndashimira cyane Maama Janet wagejeje ku myaka 74 y’amavuko, Ndashima Imana kubw’ubuzima bwe. Warakoze kubw’urukundo rwawe n’inshingano ku Mana, Umuryango wacu n’Abaturage bose ba Uganda. Imana iguhe kuramba indi myaka myinshi uri muzima.

Kwibuka30

Janet Kataaha yashakanye na Yoweri Kaguta Museveni muri Kanama 1973. Bafitanye abana 4 aribo Muhoozi Kainerugaba , Natasha Museveni Karugire , Diana Museveni Kamuntu na Pacience Museveni Rwabwogo.

Kuva mu mwaka w’1986, Inyeshyamba za NRA zirangajwe imbere na Museveni zafata ubutegetsi, Janet Kataaha yagiye ahabwa inshingano zikomeye mu buyobozi bukuru bwa Uganda, aho yabaye Umudepite mu nteko ihsingama amategeko aba n’umwe mu bagize guverinoma.

(Src:Rwandatribune)

Comments are closed.