Uganda: 11 bakomerekeye mu mirwano ikomeye y’abanyeshuri ba Mbarara High School

10,616

Haravugwa imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa kane mu kigo cy’ishuri cya Mbarara High School, imirwano yashyamiranije abanyeshuri basoza icyiciro cya kane n’abasoza ayisumbuye.

Ishami rya Polisi rishinzwe guhosha imyigaragambyo muri Uganda niryo ryitabajwe ubwo muri Mbarara High School havukaga imirwano ikomeye hagati y’abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane n’abiga mu wa Gatandatu.

Chimpreports ivuga ko iyi mirwano yabaye ku wa Kane yakomerekeyemo mu buryo bukomeye abanyeshuri 11, bose bakaba bajyanywe ku bitaro.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko iyi mirwano yatewe no kutumvikana hagati y’abanyeshuri bitegura gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (abiga muwa Kane) n’abitegura gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye biga mu wa gatandatu.

Abiga mu wa kane ngo bashinje abiga mu wa gatandatu gusagarira mugenzi wabo, ibintu byavuyemo intonganya kugeza n’aho barwanye.

Iyi mirwano yabaye mu masaha ya nijoro yaje gufata indi ntera kugeza n’aho abanyeshuri basohotse ikigo batangira no gusahura amaduka aherereye ku muhanda Mbarara-Bushenyi.

Nyuma yo kubona ko ibintu bigenda bikomera ubuyobozi bw’ikigo bwitabaje polisi na yo yohereza abashinzwe guhosha imyigaragambyo ari na bo basubije aba banyeshuri mu kigo.

Amakuru ahari ni uko kugeza ubu ubuyobozi bw’ikigo bwafashe icyemezo cyo kwirukana abanyeshuri bose biga mu wa kane no mu wa gatandatu, bakazasubira ku ishuri nyuma y’ibyumweru bibiri baherekejwe n’ababyeyi.

Comments are closed.