Rutsiro: Abakozi 7 b’inzego z’ibanze bari mu kato banabazwa impamvu bagiye mu karere ka Rusizi bitemewe

13,327

Abakozi barindwi (7) bo mu Mirenge ibiri (2) yo mu Karere ka Rutsiro bashyizwe mu kato nyuma yo kumenya ko bagiye mu Karere ka Rusizi kari kuvugwamo icyorezo cya COVID-19. Aba bakozi bari no kubazwa uko bagiye muri kariya karere kabaye gashyizwe mu kato.

Aba bakozi barindwi (7) barimo batandatu (6) bo mu murenge wa Kigeyo n’undi umwe (1) wo mu Murenge wa Nyabirasi.

Résultat de recherche d'images pour "rutsiro map"
Akarere ka Rutsiro kari mu ntara y’Iburengerazuba

Aba bakozi bakora imirimo itandukanye muri iyi Mirenge, ubu bashyizwe mu kigo cy’Ishuri cya Bumba cyagenewe gushyirwamo abantu bakekwaho COVID-19 muri ibi bihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence AYINKAMIYE yabwiye Umuseke ko bariya bakozi bagiye gusuzumwa kugira ngo bamenye niba nta cyorezo bakuye muri kariya karere kari kuvugwamo Covid-19.

Avuga kandi ko mu rwego rw’Ubuyobozi bariya bakozi bari no kubazwa ku byo kuba baragiye kuri kariya karere kashyizwe mu kato [ubu nta muntu wemerewe kujya cyangwa kuva muri Rusizi].

Résultat de recherche d'images pour "rusizi district map"
Akarere ka Rusizi kari Mukato kuko nta muntu wemerewe kujyayo cyangwa uveyo.

Avuga ko aba bakozi b’Imirenge barenze ku mabwiriza bakajya i Rusizi bitemewe, barimo abasanzwe bafiteyo imiryango.

Ati Twanakomeje kuganira n’abandi bakozi tubihaniza kudakora ingendo zitari ngombwa by’umwihariko kujya mu bice byashyizwe mu kato.”

Ayinkamiye avuga kandi ko ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze bukomeje gukora ubukangurambaga ku baturage bubibutsa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ngo muri ubu bukangurambaga, bari gukoresha indangururamajwi zizwi nka Megaphone ndetse n’ubutumwa bugufi bwa SMS.

Comments are closed.