Sudan: Hatahuwe ibyobo rusange byiciwemo abanyeshuri ku ngoma ya Al Bashir

10,215
Kwibuka30
Ex-Sudan strongman al-Bashir convicted for corruption, money ...

Mu gihugu cya Sudan havumbuwe ibyobo rusange bagiye bajugunyamo abanyeshuri nyuma yo kubica

Ubushinjacyaha buvuga ko bwatangije iperereza, bukaba bukeka ko ababishe ari abahoze mu butegetsi bwa Perezida Bashir, ariko ubu bamaze guhunga.

Bashir yahiritswe ku butegetsi muri Mata 2019 nyuma y’igihe abaturage bari mu myigaragambyo.

Ni umugabo wari umaze imyaka 30 ku butegetsi, akaba yarashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku byaha bishingiye ku mvururu zabereye mu Ntara ya Darfur.

Abari muri iri perereza babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko batahuye imibiri myinshi muri ibyo byobo.

Kwibuka30

Umushinjacyaha we yatangaje ko aba banyeshuri bashobora kuba bararashwe ubwo bageragezaga guhunga ikigo cya gisirikare cyitwa El Eifalun, kuko bari bagiye koherezwa mu Burengerazuba bw’igihugu aho leta yarwanaga n’inyeshyamba.

Amakuru agaragaza ko aba banyeshuri bari basanzwe badafite ubumenyi buhagije bwa gisirikare, barimo boherezwa mu mashyamba kurwana n’umutwe wa SPLA.

Umushinjacyaha kandi yagaragaje ko abenshi muri aba banyeshuri bishwe ubwo bamwe bari bamaze igihe bavuga ko bakeneye igihe cyo guhura n’ababyeyi babo, bagasabana mu minsi mikuru.

Uyu mutwe wa SPLA warwanyaga Sudani, waje kugeza Sudani y’Epfo ku bwigenge mu 2011, nyuma yo gusinyana amasezerano na Bashir mu 2005.

Kugeza ubu kandi urukiko rwo muri Sudani rwakatiye Bashir igifungo cy’imyaka ibiri kubera ibyaha bya ruswa. Arimo gukurikiranwaho kandi ibyaha byo kwica abigaragambya ndetse n’uruhare yagize muri coup d’etat yamushyize ku butegetsi.

Sudan: ICC 'seeks to have Bashir handed over' as Khartoum trial ...

Source: Igihe.com

Leave A Reply

Your email address will not be published.