Rutsiro: Kunyereza umutungo wa Leta bitumye abakozi 16 harimo na ba Gitifu 5 bahagarikwa ku mirimo byagateganyo

11,276

Akarere ka Rutsiro kahagaritse by’agateganyo abakozi 16 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 5 bose bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.

Shown within Western Province and Rwanda

Ubutumwa aka karere ka Rutsiro kashyize kuri Twitter bugira buti Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwahagaritse ku mirimo yabo abakozi 16 b’akarere barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 5, abakozi 9 ku rwego rw’umurenge na 2 ku rwego rw’akarere mu gihe cy’agateganyo gishobora kugera ku mezi 6 bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.”

Umuyobozi w’aka karere, Ayinkamiye Emerance yatangaje ko abahagaritswe by’agateganyo ari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bazize gucunga nabi umutungo wa Leta.

Aba bayobozi kandi ngo bahagaritswe amezi atandatu aho basabwe gutegereza ibizava mu iperereza.Kugeza ubu ntabwo biramenyekana niba batawe muri yombi.

Meya Ayinkamiye yabwiye RBA ko aba bayobozi bakekwaho kunyereza ibikoresho byari bigenewe kubaka imihanda ya VUP ndetse asaba abaturage kutumva ko igikuba cyacitse.

Akomeza avuga ko serivisi zatangwaga n’abahagaritswe by’agateganyo, by’umwihariko Abanyamabanga Nshingwabikorwa, ko zitazahagarara kandi ko nta muturage uzabura serivisi akeneye ku murenge.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bahagaritswe ni abo mu mirenge ya: Nyabirasi, Ruhango, Mushubati, Rusebeya na Murunda.

Rutsiro: Rutsiro: Abaturage baracyatekereza ko gukoresha ifumbire ...

Comments are closed.