Rwamagana: 28 bari bagizweho ingaruka n’ikigage banyoye basezerewe mu bitaro

6,371

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko abantu 28 bari barwariye mu bitaro bya Rwamagana kubera ikigage banyoye, basezerewe basubira mu ngo zabo.

Abaturage bari bahuye n’icyo kibazo ni abo mu mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, wemereye ayo makuru Kigali Today kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2021, yavuze ko abari bagize ikibazo ari abantu 43.

Abo bantu ngo bahuye n’icyo kibazo nyuma yo kunywa ikigage ku muryango wari washyingiye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, bamwe bavurirwa ku kigo nderabuzima cya Munyaga abandi bajyanwa mu bitaro bya Rwamagana.

Mu itangazo riri ku rubuga rwa twitter y’Akarere ka Rwamagana, rivuga ko abantu 28 bamaze gusezererwa kwa muganga, bagasubira mu miryango yabo kandi n’abasigaye ngo baragenda bamera neza.

Abaturage basabwe kwitwararika no kwita ku isuku mu itegurwa ry’amafunguro n’ibinyobwa baha abantu.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.