Rwamagana: Bibutse Abatutsi bazize Jenoside biciwe i Mwulire

1,094

Kuri uyu wa Kane, mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku Gasozi ka Mwulire.

Aha hari mu yahoze ari Komine Bicumbi yayoborwaga Burugumesitiri Semanza Laurent wari inshuti y’akadasohoka ya Juvenal Habyarimana.

Taliki ya 12 Mata ni bwo Abatutsi batangiye kwirwanaho nyuma yo kugabwaho ibitero n’Interahamwe, abasirikare ndetse n’abajandarume.

Aba Batutsi bakoze ibikorwa byo kwirwanaho gusa abaharokokeye bavuga ko mu ijoro rya taliki ya 17 rishyira 18, Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakoresheje indege ya kajugujugu mu rwego rwo gutata umubare w’Abatutsi wari uri kuri uyu musozi.

Iyi tariki ya 18 Mata nibwo haje abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu bazwi nk’abajepe bafatanya n’ibitero byari byaraciwe intege no kwishyira hamwe kw’Abatutsi bari bahungiye i Mwulire, maze batangira kubica bakoresheje imbuna nini n’izindi ntwaro.

Mu gihe cya Jenoside aha i Mwulire hari hahungiye Abatutsi benshi bitewe n’uko uwari konseye Bakundukize Jean Baptiste wahayoboraga yanze kwifatanya n’abishi bituma Abatutsi bahahungira ari benshi biyongera ku bari bahaturiye.

Kugeza ubu Akarere ka Rwamagana kagizwe n’ibyahoze ari amakomine ane (4). Mu gihe cya Jenoside izi Komine zose zayoborwaga n’abayobozi baranzwe ahanini no kubiba urwango ndetse n’amacakuri yaganishaga kuri Jenoside.

Kugeza ubu muri aka karere, hari inzibutso 11 zishyinguyemo inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 80.

Uyu munsi kandi hashyinguwe indi mibiri isaga 130 irimo iyavuye mu zindi nzibutso yimuriwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire.

Comments are closed.