Rwamagana-Gishari: Aba DASSO 564 basoje amahugurwa abinjiza mu kazi

3,892

Abakozi 564 b’Urwego rwunganira Akarere mu mutekano(DASSO) basoje amahugurwa ,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda riherereye m Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana, (PTS-Gishari).

Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 6 Ukuboza 2021, abahugurwaga baturutse mu turere tw’Igihugu 16.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa witabiriwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,  Dusengiyumva Samuel, wari uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi, 

Mu ijambo rye yasabye abasoje amasomo kuzashyira imbaraga mu gusigasira umutekano w’Igihugu binyuze mu gutanga serivisi nziza mu baturage no gufasha abayobozi mu nzego z’ibanze muri gahunda zizamura imibereho myiza y’abaturage harimo kuvana abana mu mihanda bagasubira mu mashuri, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bibazo bidindiza imibereho myiza y’umuturage.

Umuyobozi w’ishuri rya PTS Gishari, Commissioner of Polisi (CP) Robert Niyonshuti yagaragaje ko amasomo yahawe aba banyeshuri ari nayo azabafasha gusohoza neza inshingano bagiyemo.

 Ayo masomo ni imyitozo ngororamubiri, gukoresha intwaro no gukoresha imbaraga, ubutabazi bw’ibanze n’amasomo abatoza imyitwarire myiza, inshingano z’urwego rwa DASSO, kurwanya ibiza, ubufatanye bwa DASSO n’izindi nzego z’umutekano .

CP Niyonshuti yashimiye abanyeshuri umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu byumweru icyenda bari bamaze bahugurwa avuga ko adashidikanya ko bazakora neza inshingano nshya bagiyemo.

Yagize ati” Bagaragaje umurava n’ikinyabupfura n’ubushake nkaba ntashidikanya ko bazasohoza neza inshingano bagiyemo.”

Yabasabye ko amasomo bigishijwe yazababera umusemburo wo gukunda Igihugu birinda icyatesha agaciro urwego bakorera n’Igihugu muri rusange.

CP Niyonshuti yashimiye ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  kuba yarafashije Polisi y’u Rwanda gutegura amahugurwa, n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatanze ibikoresho byose kugira ngo amahugurwa agende neza.


Aya mahugurwa yasojwe uyu munsi ni igice cya Kabiri cy’ikiciro cya gatanu, hasoje aba DASSO 564 harimo ab’igitsina gore 141.

Comments are closed.