Perezida Kagame yageze i Dakar mu nama yiga ku bikorwaremezo

4,567
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Sénégal, aho yitabiriye Inama yiga ku ishoramari mu bijyanye n’ibikorwaremezo ku Mugabane wa Afurika.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Sénégal avuga ko Perezida Kagame yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare mu 2023.

Kwibuka30

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Léopold S. Senghor, Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we, Perezida Macky Sall.

Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye yiga ku ishoramari mu bijyanye n’ibikorwaremezo muri Afurika biteganyijwe ko izatangira ku wa Kane tariki 2 Gashyantare. Izabera ahazwi nka ‘centre international de conférences Abdou Diouf (CICAD)’ muri Sénégal.

Iyi nama izaba ibaye ku nshuro ya kabiri igamije kurebera hamwe uko harushaho kongerwa imbaraga muri gahunda zo kubona amafaranga akoreshwa mu guteza ibikorwaremezo muri Afurika.

Leave A Reply

Your email address will not be published.