Rwamagana: Imirambo 2 bikekwa ko yaba ari umubyeyi n’umwana yasanzwe itwikiriweho ibyatsi

335
kwibuka31

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Nyakariro, mu kagali ka Bihembe baravuga ko hari imirambo ibiri basanze ahantu mu gashyamba itwikiriwe n’ibyatsi, bakaba bavuga ko batazi abo bantu muri ako gace.

Uwitwa Nzayisenga Pascal wavuganye n’umunyamakuru wa Indorerwamo.com, yagize ati:”Ni imirambo ibiri, hari uw’umugore ubona ako ashobora kuba yari akiri muto, undi ubona ari umwana, twabasanze muri kariya gashyamba, ntituramenya uwabishe”

Abaturage bo muri ako kagali hasanzwe iyo mirambo ibiri, baravuga ko abo bantu batazwi muri ako gace, bagakeka ko hari ababishe barangiza bakaza kubajugunya aho ngaho.

Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro ariko ntibyadukundiye kuko terefone itari iriho, gusa amakuru avuga ko inzego z’umutekano zatangiye gushakisha imyirondoro yabo ndetse hakamenyekana n’abari inyuma y’icyo gikorwa cy’ububisha.

Comments are closed.