Rwamagana: Ubuyobozi bw’umurenge bwateye utwatsi amakuru y’izuka ry’umukecuru Murebwayire

5,970

Ubuyobozi bw’umurenge wa Manyaga buranyomoza amakuru yavugaga ko hari umubyeyi wazutse nyuma y’amasaha atanu apfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyaga mu Karere ka Rwamagana aramaganira kure amakuru yavugaga ko umubyeyi witwa Murebwayire Christine yazutse nyuma y’amasaha agera kuri atanu apfuye.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko uyu mubyeyi yapfuye nyuma gato y’uko uwari umugabo we nawe yitabye Imana akanashyingurwa kuri uyu wa mbere taliki ya 1 Kanama 2022, ariko nyuma y’umunsi umwe gusa abatabaye bataranataha bose undi nawe akaza gushiramo umwuka.

Umwe mu bari aho yagize ati:”Umusaza twamushyinguye ejo bundi kwa mbere, nyuma y’umunsi umwe gusa, umukecuru we yahise ashiramo umwuka, yari yapfuye neza neza, ntiyahumekaga, ibirenge byari byakonje, mu by’ukuri yari yapfuye

Uwo mugabo akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko mukecuru nawe yapfuye, hitabajwe abanyamasengesho maze baramusengera arazuka.

Nyuma yo kumva aya makuru, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Mukashyaka Chantal yateye utwatsi aya makuru anyomoza izuka ry’uyu mukecuru avuga ahubwo ko yari yagiye muri coma, yagize ati:”Ntabwo yazutse kuko n’ubundi atari yapfuye, ahubwo yari yaguye muri coma yatewe n’agahinda ko kubura umugabo we

Kugeza ubu abaturanyi bo bemeza neza ko umukecuru yari yapfuye, ndetse bakavuga ko ari Imana yamuzuye, umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 70 yabwiye umunyamakuru wacu ati:”Niko mwana wa, uko ngana uku nyobewe umuntu wapfuye? Twapfushije benshi mu bihe bitandukanye, uyu mubyeyi yari yapfuye, ururimi nijye ubwanjye warumusubije mu kanwa, yari yapfuye, ahubwo harakabaho Imana yamwimanye

Amakuru avuga ko umukecuru bivugwa ko yazutse ubu ameze neza mu rugo iwe.

Comments are closed.