Rwamagana:Ernest na Thomas bafatanwe ibiro 64 by’amabuye y’agaciro bikekwa ko bari bayibye

6,308

Polisi y’u Rwanda  ikorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe  kuri  uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata yafashe Muhirwa Erneste w’imyaka 26 na Habimana Thomas w’imyaka 44. Aba bombi bafatanwe ibiro  64 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa wolfram, bicyekwa ko  bayibye muri  sosiyete  y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe. Iyi sosiyete izwi  ku izina rya Union stone wolfram company Limited.

Umuvugizi  wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abakoresha babo, aribo ba nyiri sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

CIP Twizeyimana yagize ati”  Abayobozi muri iriya sosiyete  batanze amakuru ko hari  bamwe mu bakozi babo biba amabuye bakajya kuyagurisha rwihishwa. Bateguye igikorwa cyo kuzabafata babimenyesha abapolisi bakorera muri sitasiyo ya Polisi ya Musha bajyayo basanga koko mu nzu ya Muhirwa  Erneste  harimo ariya mabuye ibiro 64.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufata bariya bacyekwaho kwiba amabuye y’abakoresha babo bemeye icyaha bavuga ko bayibaga mu bihe bitandukanye  akaba yari amaze  kuba  ibiro 64. Gusa birinze kuvuga aho bari kuzayagurisha,CIP Karekezi  yavuze ko bariya bantu bakoze icyaha cyo kwiba nibaramuka bagihamijwe n’amategeko bazabihanirwa.

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya  Union stone wolfram company Limited  bwashimiye Polisi y’u Rwanda yabafashije kugarura amabuye yabo  bavuga ko bagiye gukaza umutekano mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byabo.

Abafashwe bahise bashyikirizwa  Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Musha kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Comments are closed.