Rwanda-Burundi: Hari Abanyarwanda bagera kuri 40 bamaze gufungirwa i Burundi

1,393
Kwibuka30

Nyuma y’aho Leta y’u Burundi ihisemo kongera gufunga imipaka yo ku butaka iyihuza n’u Rwanda, biravugwa ko hari Abanyarwanda batangiye gutabwa muri yombi.

Mu cyumweru gishize nibwo Leta y’Uburundi yasohoye itangazo rivuga ko imipaka yo ku butaka iyihuza n’igihugu cy’u Rwanda yose ifunzwe, bikaba bitemewe ko hagira uwinjira cyangwa usohoka mu Burundi anyuze iy’ubutaka.

Minisitiri Martin yakomeje avuga ko ndetse n’Anbanyarwanda batifuzwa muri icyo gihugu kugeza ubwo u Rwanda ruzemera gutanga abashatse guhirika ubutegetsi bwo muri icyo gihugu mu mwaka wa 2015 ndetse ikareka no gucumbikira umutwe wa RE Tabara uherutse gutera i Burundi ugahitana abatari bake ahitwa mu Gatumba.

Nyuma y’iryo jambo, amakuru ava i Burundi avuga ko Abanyarwanda bari i Burundi bari guhigwa bukware bagashyirwa muri za kasho, igikorwa kiri gukorwa n’insoresore z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi.

Kwibuka30

Umunyamakuru wa RFI uri i Bujumbura, yavuze ko hari Abanyarwanda bagera kuri 40 bafashwe n’abasore bitwa Imbonerakure ba CNDD FDD bakaba barashyizwe muri az kasho mu gihe bategerejwe koherezwa iwabo mu Rwanda.

Insoresore zitwa Imbonerakure zivugwa mu bibi byinshi nizo ziri gukusanyiriza muri za kasho Abanyarwanda bari i Burundi

Amakuru dufitiye gihamya, avuga ko ibi bikorwa byiganje cyane muri komini Mugina mu Ntara ya Cibitoki ndetse no mu tundi duce tw’ibyaro kuko ariho higanje benshi mu Banyarwanda badafite ibyangombwa bibemerera gutura.

Twibutse ko Leta y’u Rwanda yasabye Gitega guha umutekano Abanyarwanda basanzwe baba muri icyo gihugu kugeza bagejejwe mu Rwanda amahoro, ndetse u Rwanda rwahumurije Abarundi batuye mu Rwanda, babwirwa ko atawuzabakoraho, abakora bakore akazi kabo nta kibazo.

Kugeza ubu nta Munyarwanda n’umwe wari woherezwa mu Rwanda bikozwe na guverinoma y’u Burundi

Leave A Reply

Your email address will not be published.