Rwanda: FERWAFA yashyizeho umurongo ku bashaka gushimira ikipe y’AMAVUBI

6,565
Kwibuka30
FERWAFA -Head Office

FERWAFA yashyizeho umurongo abifuza gushimira ikipe ya AMAVUBI bagomba gukurikiza bigakorwa nta kavuyo.

Nyuma y’aho abantu besnhi bashimishijwe no kubona u Rwanda rwitwaye neza mu mikino ikomeje kubera mu gihugu cya Cameroune, bigatuma benshi bashyiraho intego z’icyo bazatanga ikipe y’u Rwanda nikomeza kwitwara neza.

Byatangiye kuri Bwana SADATE MUNYAKAZI wigeze kuyobora ikipe ya Rayon nyuma akaza gukurwaho n’imbaraga za RGB, yavuze ko AMAVUBI natsinda ikipe ya UGANDA azagenera buri mukinnyi amafranga agera kuri 100$ ibintu bitashobotse kuko AMAVUBI atabashije gutsinda Imisambi ya Uganda, ibihugu byombi bigwa miswi, nyuma haje kwiyongeraho umugabo witwa MBONABUCYA Desire wahoze akinira ikipe y’amavubi, nawe ashyiraho agahibazamusyi ikipe y’AMAVUBI nibaramuka bageze muri kimwe cya kane bakarenga ikiciro cy’amatsinda, ikintu cyagezweho kuko kugeza ubu AMAVUBI ari muri kimwe cya kane. Nyuma ya KNC nawe washyizeho intego, Undi ni Shaddyboo wavuze ko AMAVUBI natwara kino gikombe azakuba inshuro 10 ayo SADATE yemeye, ibintu benshi bahise batangira kunenga, bavuga ko bari kwifotoreza ku ikipe.

Kwibuka30

Nyuma y’ibyo byose, FERWAFA yasanze ibyo bintu ari akavuyo bityo ishyiraho umurongo bigomba gukurikiza kuri buri muntu wumva wifuza kugira icyo atanga mu rwego rwo gushimira ikipe y’AMAVUBI.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yasabye ko abifuza gushimira bagomba kubinyuza mu murongo wagenywe na FERWAFA.

Dore ibaruwa yanditswe na FERWAFA

No photo description available.
Leave A Reply

Your email address will not be published.