Rwanda: Perezida Kagame yashumbushije inka eshanu umuturage warasiwe ize.

4,768
Inka eshanu zihaka Twagirayezu yahawe na Perezida Kagame

Inka eshanu zihaka zatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zashyikirijwe Twagirayezu Jean de Dieu wo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko ize zirashwe n’abantu bitwaje intwaro bari bavuye mu mashyamba ya Congo.

Izo nka Twagirayezu azihawe nyuma y’uko mu ijoro tariki ya 27 Kanama 2021 abantu bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR, binjiye mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Congo bakarasa inka ze.

Ibyo byabereye mu kagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi, ni muri metero nkeya uvuye ku mupaka no mu mashyamba y’ibirunga.

Abaturage bavuga ko icyo gikorwa cyabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro, abarwanyi binjiye mu Rwanda bahingukira aharagirwa izi nka za Twagirayezu, bahise bazikangamo inzego z’umutekano bazimishamo urusasu imwe ihita ipfa na ho abarwanyi basubira inyuma aho bavuye batinya ko bakurikiranwa n’Ingabo z’u Rwanda zahise zitabara.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Ingabo n’abaturage mu gitondo cya tariki 28 Kanama 2021, Twagirayezu Jean De Dieu yashumbushijwe inka eshatu harimo iyatanzwe n’Akarere ka Rubavu, abaturage ba Bugeshi, hamwe niyemewe n’Umurenge wa Busasamana wegeranye na Bugeshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko abo barwanyi barashe inka bikanze abashinzwe umutekano.

Ati “Hari abantu bitwikiriye iri joro bashaka kwiba inka z’umuturage, bikanze inzego z’umutekano barasa za nka, imwe ihita ipfa. Twaganiriye n’abaturage tubashishikariza gukaza amarondo kugira ngo buri wese ushaka guhungabanya umutekano ashobore gufatwa”.

Arongera ati “Umuturage nk’uyu wagize ikibazo akabura inka mu buryo nk’ubu bugayitse, tugomba kubereka ko atahomba, abaturage biyemeje kumushumbusha. Akarere ka Rubavu gatanze inka ndetse n’Umurenge wa Busasamana uturanye na Bugeshi na wo mu byumweru bibiri uramushyikiriza inka, bigaragariza umwanzi ko ntacyo yageraho”.

Icyakora mu gihe agitegereje inka yemerewe n’abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inka eshanu zihaka zahise zoherezwa na Perezida Kagame kugira ngo ashumbushe umuturage wangirijwe n’abagizi ba nabi.

Comments are closed.