Sadate MUNYAKAZI yaraye abonanye n’abahoze bayobora Rayon Sport bamwizeza ubufatanye

14,406

Bwana SADATE MUNYAKAZI umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport yaraye ahuye na Bwana MUVUNNYI PAUL amubwira ko amushyigikiye anamwizeza ubufatanye

Ikihe ya Rayon Sport imaze igihe itarimo umwuka mwiza hagati y’abagize komite y’iyo kipe, ku muterankunga wayo ariwe Skol ndetse ubu bikaba bimaze no kugera mu bakunzi bayo, ku munsi w’ejo hari abari batangiye kuvuga ko hari bamwe mu bahoze bayobora iyo kipe ya Rayon Sport bashobora kuba aribo bihisha nyuma yuwo mwuka mubi, bamwe bagatunga urutoki Bwana Paul MUVUNNYI wahoze uyobora ino kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Amakuru atugeraho, aravuga ko Paul Muvunnyi ari kumwe na Rwagacondo ndetse na bamwe mu mashyiga ya Rayon Sport baraye bahamagaye Bwana Sadate MUNYAKAZI bahurira muri imwe mu mahoteri yo mu mujyi maze bagirana ibiganiro byinshi ku birebana n’ubuzima bw’iyi kipe imaze iminsi ivugwamo ibibazo, ndetse ngo bano bagabo bagiriye inama Sadate uburyo ari bwitware mbere y’akanama ka FERWAFA gaherutse kumutumira ngo atange ibisobanuro ku magambo we ubwe n’umuvugizi w’ikipe baherutse kuvuga mu mpera z’ukwezi kwa mbere ku miyoborere ya FERWAFA. Amakuru dufitiye gihamya, ni uko abo bagabo babwiye MUNYAKAZI Sadate ko bamushyigikiye kandi ko biteguye kumufasha muri bimwe mu bibazo iyo kipe irimo.

Paul Muvunnyi yijeje Sadate MUNYAKAZI ubufasha anamubwira ko amushyigikiye

Biteganijwe ko Prezida Sadate Munyakazi yitaba none saa cyenda z’umugore akanama gashinzwe discipline, araba ari kumwe na J.Paul uzanzwe ari umuvugizi w’iyi kipe ya Rayon Sport.

Comments are closed.