Sadate yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka itanu

4,360

Wa muyobozi w’umusigiti (Imam) uherutse kwica ingurube ayiziza ko yanyuze hafi y’umusigiti yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka itanu.

Ku italiki ya 12 Gashyantare uno mwaka wa 2022 nibwo umuyobozi w’umusigiti (Omam) wa Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza byavuzwe ko yishe ingurube. Icyo gihe abaturiye uwo musigiti bavuze ko Imam Sadate Musengamana yasanze ingurube igendagenda ku musigiti yiyamira avuga ko haramu yabateye, ubwo Imam Sadate yahise yadukira rya tungo rya rubanda arikubita umuhini kugeza rishizemo umwuka (Irapfa).

Icyo gihe icyakurikiyeho ni uko banyir’ingurube bahise bajya kurega Imam sadate ko yabiciye itungo, maze bukeye bwaho Bwana Sadate atabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Uyu munsi rero urukiko rwisumbuye rwa Ngoma nibwo rwagombaga kuburanisha runo rubanza, aho Bwana Imam sadate akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo kwica itungo ry’abandi.

Nyuma yo kumva ibisobanuro ku mpande zombi, urukiko rwahamije imam Sadate icyaha Musengimana icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo kuyakomeretsa cyangwa kuyica, bityo rukamukatira igihano cyo gufungwa imyaka itanu muri gereza.

Burya ingurube Imam sadate yishe yari iya Bwana “Issa Habyarimana”

Mu iburana rye, Imam Sadate yaburanaga yemera icyaha ko ariwe koko wishe iyo ngurube ya Issa Habyarimana, ariko agahakana ko yayikubise umuhini, we akavuga ko yayikubise udukoni dutatu kandi ko atari agambiriye kuyica, ahubwo yashakaga kuyirukana ngo ive aho ngaho.

Ibipimo 2.500 bimaze gufatwa hirya no hino mu gihugu hapimwa Muryamo | IGIHE

Urukiko rwa Ngoma rwemeje ko Musengimana ahamwa n’icyaha aregwa cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo kuyakomeretsa cyangwa kuyica rumuhanisha igihano cy’igifungo kingana imyaka itanu n’ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda 500,000

icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y’190 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Comments are closed.