Safi Madiba yareze Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira ko amusebya mu ruhame

27,215
Kwibuka30

umuhanzi Safi Madiba yamaze kwandikira urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umuvugabutumwa wo mu itorero rya Zion Tample uzwi nka Ev. Eliane Niyonagira amushinja ko yamusebeje mu ruhame agamije kumwangiriza izina.

Muri ‘Email’ Safi Madiba yanditse asaba kurenganurwa agaragaza ko yaseberejwe mu ruhame n’uyu muvugabutumwa agamije kumwangisha abantu no kumusenyera izina.

Safi Madiba yagize ati” Nitwa Niyibikora Safi, ndi umuhanzi nyarwanda nkaba nkoresha amazina y’ubuhanzi nka Safi Madiba. Mba mu Rwanda ariko mbandikiye mperereye muri Canada kuko ibi bihe bya Covid-19 ariho byansanze. Mbandikiye ntanga ikirego cy’umugore witwa EV. Eliane uri gukoresha imbuga nkoranyambaga anyangisha abantu, ansebya mu ruhame agamije kunsenyera izina […]”

Nyuma yo kumenya amakuru yuko Safi Madiba yareze uyu mugore twagerageje kumenya ibyabaye dusanga ari amagambo ari mu mashusho uyu muvugabutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Youtube, mu nkuru ifite umutwe ugira uti ”Ev.Eliane ageze kuri Safi Madiba avunira mu mavi || Safi niyumva ibi arigaya || Iby’agapipi gato”

Aha agaruka ku nkuru zimaze igihe zivugwa ku rukundo rwa Safi Madiba n’umugore we Judith Niyonizeye ndetse n’uwo bahoze bakundana Parfine.

Uyu muvugabutumwa agaragaza Safi Madiba nk’umuhemu wahemukiye abagore babiri aribo Parfine bigeze gukundana ndetse na Judith, umugore we baherutse kujyana muri Canada ariko amakuru amaze igihe avugwa akaba ari uko umubano wabo udahagaze neza.

Kwibuka30

Umuvugabutumwa mu itorero rya Zion Tample, Eliane Niyonagira mu kiganiro na IGIHE yahamije ko adatewe ubwoba no kuba Safi Madiba yamurega.

Ati “Narege niba naramwangishije abantu, sinziranye nawe nta n’aho turahurira, sindi umuhanzi ngo ni ishyari, sinziranye na Judith. Ibyo navuze sinabikuye kwa Safi, Judith cyangwa Parfine. Yakareze ababishyize hanze. Niba mu bantu babivuze Eliane ari we ufitanye ibibazo na we narege. Sinavuze Safi kuko yanze murumuna wanjye ahubwo navuze abantu bababaza abandi.”

Yakomeje agira ati ”Byose byaravuzwe ku mbuga nkoranyambaga, mfite source [aho byavuye] nta kibazo nandege. Ntabwo yigeze amvugisha. Kereka niba ari njye nsina ngufi aciyeho ikoma. Nta cyaha na kimwe nakoze nta tegeko nishe navuze ibivugwa. Narimo nigisha ku kintu kitwa gukinisha amarangamutima y’abantu, urukundo ni iki? Kuki dushaka gukinisha urukundo.”

Ev.Eliane yavuze ko ari umuvugabutumwa mu itorero rya Zion Tample ukunze no kwigishiriza kuri shene ya Youtube yitwa Ineza B TV. Asoza ikiganiro twagiranye yagize ati”Abantu ntibagakunde kuvugwa neza nabikoze kugira ngo mpindure abantu bameze nkawe. Sinzi impamvu yabikoze ariko icyo mpamya ni uko umutima wanjye wera.”

Safi yababajwe nibyo ba muvuzeho
Ev. Eliane Niyonagira ahamya ko nta cyaha yakoze
Leave A Reply

Your email address will not be published.