Nyabugogo: Umumasayi asabye amazi bayamwimye abateza inzuki.

4,197
Kwibuka30
Umugabo w’umumasai asabye amazi yo kumirisha irindazi yari aguze bayamwimye abateza inzuki

Ahagana saa cyenda z’amanywa, hano muri gare ya Nyabugogo nyuma y’aho abagenzi bakatishiriza amatike ya Bisi za Stella na Virunga, ahantu hari twa alimentations twinshi ducuruza za ji (jus), imigati, ndetse n’ibindi bintu byo kurya hatewe n’inzuki nyinshi abantu bakemeza ko izo nzuki zizanywe n’umumasayi bari bimye amazi yo kunywa.

Umwe mubari aho ngaho bareba ubwinshi bw’izo nzuki yabwiye indorerwamo.com ati:”..hano haje umumasayi, babandi bacuruza inkweto za sandale n’amakofi, agura irindazi ry’ijana, atangira kurirya, mu gihe atararimara, yasabye amazi yo kunywa kuko ryari rimunize, barayamwima, ahita arigendera, ako kanya inzuki ziba ziteye muri butiki…

Kwibuka30

Undi witwa Moses ati:”Yaguze irindazi mureba, hashize akanya asaba ko bamuha amazi atari ayo kugura, abandi barayamwima bamubwira ko agomba kwishyura kuko badafite amazi y’ubuntu, yahise asohoka ubona ababaye cyane, akigera nko muri metero icumi rwose, iznuki zahise zitera ino butike”

Ni inzuki nyinshi cyane kandi zibasiye gusa iduka rimwe mu gihe andi yose ayikikije atigeze agira icyo kibazo.

Twegereye nyir’iduka nawe wabonaga afite ubwoba bwo gukoma izo nzuki nawe agira ati:”…sinabyemeza ko ari uwo mu masayi, icyakora cyo yahageze mu kanya gato cyane gashize, akimara kugenda nibwo inzuki zihise zidutera namwe murabyibonera”

Kugeza ubu uwo mu masayi ntaraboneka kandi inzuki ziracyahari, gusa hari undi mumasayi umaze kubizeza ko agiye kumushaka namubona amubaza ko ariwe wabikoze koko.

Abamasayi bakunze gukora ubucuruzi buciriritse muri gare ya Nyabugogo aho baba bacuruza ibintu bikozwe mu ruhu, ni abantu batinywa cyane ku buryo buri muntu yirinda kuba yakimbirana nawe kubera icyo kintu cy’amarozi bavugwaho.

Comments are closed.