SAM KARENZI yahishuye urukundo rwinshi afitiye ikipe Rayon Sport.

7,002
Munyakazi Sadate yibasiye bikomeye umunyamakuru Sam karenzi amushinja  gutangaza inkuru z'impuha - Ibisigo - Amakuru ashyushye

Umunyamakuru Sam Karenzi yahishuye urukundo rwinshi afitiye ikipe ya Rayon Sport.

Umunyamakuru ukorera igitangazamakuru cya Radiio na TV10 mu ishami ry’amakuru ajyanye n’imikino, yahishuye urukundo rwinshi afitiye ikipe ya Rayon Sport, ikipe benshi bakunzw kwita ikipe ya Rubanda kubera umubare munini w’abakunzi ifite mu gihugu.

Igihe yari mu kiganiro kuri uyu wa gatatu, ikiganiro cyiswe “Urukiko” ndetse kugeza ubu kikaba ari kimwe mu biganiro bya siporo bikurikiranwa cyane n’abakunzi ba siporo mu Rwanda, Bwana Sam KARENZI yarenzwe n’amarangamutima avugira kuri micro bimwe mu bitinywa n’abanyamakuru, avuga ko akunda ikipe ya Rayon sport ku buryo azayigwa inyuma.

Mu magambo ye bwite yagize ati:“Ikipe nkunda cyane ni BUGESERA FC, indi kipe nkunda ku buryo nzagwa inyuma ni ikipe ya Rayon Sport…”

Muri ayo magambo ye, SAM KARENZI yakomeje avuga ko ikipe yanga urunuka ari ikipe ya APR FC.

Nyuma yo gutangaza ibyo ku mugaragaro, bamwe mu banyamakuru b’umwuga bamunenze, bavuga ko bitari bikwiye ko agaragaza amarangamutima ye bigeze aho kubera ko ikiganiro akora agikorera abakunzi b’amakipe yose, bityo ko rimwe na rimwe bamwe mu bari basanzwe bakurikira ikiganiro urukiko batazajya bisangamo, nubwo bimeze bityo, hari abandi benshi bavuga ko kitari ikibazo kuko nawe nk’umuntu afite uburenganzira bwo gushyira hanze amarangamutima.

APR na Rayon Sport, ni amwe mu makipe akomeye mu Rwanda, ahora ahanganye kubera ko yombi ahora ahanganiye umwanya wa mbere w’amarushanwa abera mu gihugu.

Kugeza ubu Sam KARENZI ni Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC akaba ari nayo mpamvu mu makipe akunda yayishyize imbere.

Munyakazi Sadate yibasiye bikomeye umunyamakuru Sam karenzi amushinja  gutangaza inkuru z'impuha - Ibisigo - Amakuru ashyushye
Leave A Reply

Your email address will not be published.