Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

4,705

Ingabo z’u Rwanda (RWABAT2) ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika(MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023, ku cyicaro giherereye
i Bossembele.

Brig Gen Magate Ndiaye, Umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bwa MINUSCA wayoboye uyu muhango, yashimye Ingabo z’u Rwanda kubera kurangwa n’ubunyamwuga ndetse no kugaragaza itandukaniro mu bihe bikomeye.

Yabashimiye kandi ubuhanga bagaragaje ndetse n’ibikorwa bakoze byatumye barara amajoro badasinzira mu rwego rwo kurinda umutekano no gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano, kugaragaza ishyaka, umurava wo gukorera hamwe n’ubwitange mu kurinda ibikoresho bya MINUSCA.

Umuyobozi wa RWABAT2, Lt Col Emmanuel Karemera, yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA ku bw’ubufasha no kubaha icyerekezo kigamije kurema ubucuti ndetse n’ubufatanye bwiza.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Santrafurika, Olivier Kayumba uhagarariye u Rwanda muri Santrafurika, abakozi ba MINUSCA, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage.

Comments are closed.