Sena y’u Rwanda yemeje KAYITESI Alice nka guverineri w’intara y’Amagepfo

11,793

Sena y’u Rwanda yaraye yemeje Kayitesi Alice nk’umuyobozi w’intara y’amagepfo imwizeza n’ubufasha mu gukemura ibibazo byo muri iyo Ntara

Nyuma y’aho prezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame agize guverineri w’intara y’amagepfo Madame KAYITESI ALICE wari usanzwe ayobora Akarere ka Kamonyi, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Nyakanga, sena y’u Rwanda nayo yamwemeje nka guverineri w’intara.

Ibyo bikozwe nyuma yo kugenzura ubushobozi bwe ko bumwemerera kuzuza izo nshingano zo kuyobora intara.

Abagize Sena bijeje madame Kayitesi Alice ubufasha mu gukemura ibibazo byinshi bivugwa muri iyo Ntara.

Mu minsi ishize nibwo Prezida wa repubulika yemeje ko uwari guverineri w’iyo ntara Emmanuel Gasana asimbujwe, mu gihe uwo bari basezerewe rimwe ariwe Gatabazi Jmv yasubijwe mu mirimo ku buyobozi bw’intara y’amajyaruguru.

Comments are closed.