Skizzy wakanyujijeho muri KGB yasezeranye na Clemence bari bamaze umwaka urenga mu rukundo

6,857
Kwibuka30

Rurangwa Gaston wamenyekanye cyane mu itsinda rya KGB yasezeranye n’umukunzi we bivugwa ko bari bamaranye umwaka urenga mu munyenga w’urukundo (Photo: Igihe)

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Bwana Gaston Rurangwa wamenyekanye nka MR SKIZZY asabye umukunzi we ko yamubera umugore bakabana akaramata, uyu munsi mu mu masaha y’igitondo, ku Murenge wa Gisozi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge yabasezeranije imbere y’amategeko ya Leta.

Amakuru duhabwa n’umwe mu nshuti za hafi za Gaston Rurangwa (Mr Skizzy), avuga ko Skizzy yari amaranye igihe kirenga umwaka mu rukundo na Nkundabose Clémence ugiye kumubera urubavu.

Taliki 15 z’uku kwezi kwa gatatu, Clemence yari yemereye Skizzy kuzabana akaramata.

Kwibuka30

Skizzy yatangiye kumenyekana mu muziki ubwo yari mu itsinda rya Cool Family nk’umwe mu baririmbyi cyane ko ryari rizwiho kubyina.

Iri tsinda ryaje guhura na nyakwigendera Hirwa Henry, biba akarusho kuko bose banigaga hamwe. Nyuma yo guhura bakibonamo impano yo gukora umuziki, baganirije MYP wari inshuti yabo bafata icyemezo cyo gukora itsinda bise KGB-Kigali Boyz.

Indirimbo ya mbere bashyize hanze yitwaga “Abakobwa b’i Kigali”, bayisohoye mu 2003. Mu 2012 ni bwo Hirwa Henry yitabye Imana, nyuma y’indirimbo hafi 30 bari bamaze gusohora.

Nyuma y’urupfu rwa Hirwa Henry, MYP yagiye gukomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biba nk’ibiciye intege iri tsinda burundu.

Skizzy wari usanzwe ari n’umunyamakuru, yakomeje umwuga w’itangazamakuru ariko akarivanga n’ibindi bikorwa binyuranye. Kugeza ubu asigaye ari umukozi muri Skol Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.