Perezida Samia Suluhu arashima bose bifatanyije na Tanzania muri ikigihe cyakababaro

8,168
Kwibuka30

Kuri uyu munsi bashyinguraho John Magufuli, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yatangaje ko ashimira abatanzania bose, abakuru b’ibihugu, ibitangazamakuru, abahanzi…na „buri wese wabanye natwe muri iki gihe gikomeye ku gihugu cyacu”.

Mu butumwa yatangaje mu gitondo kuri Twitter, Samia Suluhu yansditse ati: „Uyu munsi turaruhura uwo dukunda Dr John Pombe Joseph Magufuli mu nzu ye y’iteka”.

Perezida Samia yasabye abantu gukomeza gusabira roho ya Magufuli ngo iruhukire mu mahoro.

Leo tunapompumzisha mpendwa wetu Hayati Rais Dkt. John Pombe Joseph Magufuli kwenye nyumba yake ya milele, kwa yangu niaba yangu binafsi na niaba ya Watu na Serikali ya Jamhuri ya Muungano wa Tanzania, napenda kuwashukuru Watanzania wenzangu,— Samia Suluhu (@SuluhuSamia) March 26, 2021

John Magufuli watangajwe ko yapfuye tariki 17 z’uku kwezi azize indwara y’umutima, arashyingurwa mu irimbi ry’umuryango aho akomoka i Chato mu majyaruguru.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko yishwe na Covid-19, indwara yagiye ahakana ubukana bwayo akanabuza igihugu gutangaza amakuru kuri yo no kuyikingira.

Abantu ibihumbi bo muri Tanzania biteganyijwe ko bitabira umuhango wo gushyingura uyu perezida wa mbere wa Tanzania watabarutse akiri ku butegetsi.

I Chato bamwe baraye bota bategereje ko bucya ngo bitabire umuhango wo gushyingura
I Chato abantu benshi baraye bota bategereje ko bucya ngo bitabire umuhango wo gushyingura uwar’umukuru w’igihugu
Abandi baraye hanze hafi aho kuko bakoze ingendo bava kure ngo bitabire umuhango wo kuwa gatanu
Abandi baraye hanze hafi aho kuko bakoze ingendo bava i wabo ngo bitabire umuhango wo gushyinure kuri uyu wa gatanu
Kwibuka30

Uyu wa gatanu kandi ni umunsi w’ikiruhuko muri Tanzania yose, mugihe iki gihugu gikomeje igihe cy’iminsi 21 y’icyunamo.

Namara gushyingurwa, mu Burundi no mu Rwanda naho harasozwa icyunamo cyatangajwe n’izo leta, amabendera yongere kuzamurwa kugera hejuru.

Bane barafunze bashinjwa kwishimira uru rupfu

Polisi yo mu majyepfo ya Tanzania ifunze abantu bane bashinjwa kwishimira urupfu rwa Joseph Magufuli.

Aba bafashwe kuwa gatandatu bari ku muhanda ahitwa Mwanjalwa mu byishimo banywa umufa w’ihene n’inzoga benze, nk’uko Urlich Matei ukuriye polisi yaho yabibwiye abanyamakuru.

Yagize ati: “Igihugu cyose kiri mu cyunamo cya perezida wacu dukunda John Magufuli…ariko twabonye amakuru ko abo bane bariho barwishimira.”

Yongeraho ati “Ibyo bakoze ni ikigaragaza ko bashakaga guteza akaduruvayo no kubangamira amahoro muri ako karere”.

Abantu ibihumbi kare cyane mu gitondo bari bageze ku rubuga rwamwitiriwe i Chato ahari bubere misa yo kumusezeraho
Abantu ibihumbi baje kare cyane mu gitondo bageze ku rubuga rwamwitiriwe i Chato ahari bubere misa yo kumusezeraho

src:bbc

Leave A Reply

Your email address will not be published.