SKOL yahaye Rayon Sport agera kuri miliyoni 20 zizayifasha muri championnat

8,042
Kwibuka30

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Ltd (SBL), rutera inkunga ikipe ya Rayon Sports, rwayihaye miliyoni 25 Frw zo kwifashisha muri iyi minsi iri kwitegura itangira ry’umwaka mushya w’imikino wa 2020/2021.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, umuyobozi wa Skol Ivan Wulffaert, yakiriye komite nyozi nshya ya Rayon Sport iherutse gutorwa n’abanyamuryango b’iyo kipe ikunzwe na rubanda.

Mu kiganiro yahaye RBA, Bwana Uwayezu Jean Fidèle, yemeje ko SKOL yahaye iyi kipe miliyoni 25 Frw zo kwifashisha mu gihe bakomeje ibiganiro byo kuvugurura amasezerano yari kuzarangira mu 2022.

Ati “Impamba ya mbere nyuma yo kuganira n’umufatanyabikorwa wacu tumwereka gahunda y’ibikorwa, kuko byihutaga, kunononsora amasezerano, kubanza kuyasoma, tukayahuza n’amategeko, tukayahuza n’imikoranire, tukayahuza n’ibyo tubaha n’ibyo baduha, twavuze ko dukomeza kubiganiraho, ariko bemera kuduha amafaranga yo gutangira, miliyoni 25 Frw.”

Tube dutangije ibikorwa, hanyuma ibindi tuzabiganiraho. Ubu mu cyumweru gitaha [iki twatangiye] tuzasubirayo turebe, duhere ku masezerano yari ahari, duhere ku byaturanze, duhere ku byo tubaha, noneho twuzuze amasezerano dukomezanye.

Kwibuka30

Benurugo Emilienne ushinzwe Iyamamazabikorwa muri SKOL, yavuze ko nubwo Rayon Sports yarimo ibibazo bikomeye mu mezi ashize, bakomeje gukorana nayo neza nk’umufatanyabikorwa.

Ati “Dufitanye umubano umaze imyaka myinshi, ntabwo iyo umuntu ageze mu bibazo uhita uvuga ngo reka mureke. Dufitiye icyizere ikipe kandi dufatanyije kuyizamura.

Mu minsi mike iyi Komite imaze itowe twabonye ishoboye kandi ifite gahunda ifatika. Turi muri gahunda yo kuganira, turimo kunononsora ingingo zitandukanye, hari amasezerano yari asanzwe tugomba kurebaho, bijyanye na gahunda ubuyobozi bufite, tukarebera hamwe n’iki gisabwa kugira ngo noneho ikipe itere imbere.”

SKOL izongera kandi agaciro k’imyambaro igenera iyi kipe ubundi kari gasanzwe kuri miliyoni 20 Frw, kagere kuri miliyoni 25 Frw. Ibi byiyongera ku zindi serivisi zitandukanye iha Rayon Sports dore ko igiteranyo cy’ayo yatanze mu mwaka w’imikino wa 2019/20 kingana na miliyoni 75 Frw.

Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.

Mu 2017, hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu, kuri ubu ari mu nzira zo kuvugururwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.