Skol yemeye kuzajya iha Rayon Sport miliyoni 217 buri mwaka

7,094
Skol yagaragaje ibikubiye mu masezerano bagiranye n'ikipe y'Arsenal –  IMVAHONSHYA

SKOL yemeranyije na Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports ko igiye kuzamura amafaranga akava kuri 66M ku mwaka, akagera kuri miliyoni 120 hakiyongeraho imyambaro n’ikibuga cy’imyitozono no kwamamaza kuri bus.

Mu mafaranga SKOL izajya iha Rayon Sports buri mwaka harimo miliyoni 120,imyambaro ya miliyoni 25 FRW,ikibuga cy’imyitozo cya miliyoni 48 FRW,amacumbi afite agaciro ka miliyoni 24 FRW.

Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports buvuga ko nta deni Skol ifitiye iyo kipe kuko yishyuye amafaranga yose komite yacyuye igihe ya Sadate ahwanye na Miliyoni 75 yatanzwe cash na miliyoni 75 yagiye mu bikoresho ikipe yakoreshaga umunsi ku munsi aribyo imyambaro n’ikibuga cy’imyitozo.

Kuva muri Gicurasi 2014, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, ni umufatanyabikorwa wa mbere wa Rayon Sports.

Rayon Sports yamamaza SKOL binyuze ku myambaro yambara no mu bindi bikorwa byayo mu gihe uru ruganda rufasha iyi kipe mu bikorwa bitandukanye.

Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.

Muri 2017 nibwo hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka ari nayo yaganiriweho n’impande zombi ngo avugururwe.

Komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate yananiwe kumvikana n’uruganda rwa SKOL ku bijyanye no kongera amasezerano y’imikoranire bari basanzwe bafitanye.

Mu minsi yashize,Munyakazi yavuze ko umubano wa Rayon Sports na SKOL wari umeze nka Bisi yacitse feri ikeneye kugira aho yegama ndetse yemeza ko kumvikana kwabo kuri kure.

Nyuma yo gufatirwa ibihano by’amezi 6 na FERWAFA kubera ibyo yayitangajeho,Perezida Sadate asa n’uwambuwe uburenganzira bwo kuganira na SKOL buhabwa akanama ngishwanama kari kagizwe n’abigeze kuyobora,ibiganiro byabo bitanga umusaruro.

Amasezerano Rayon Sports ifitanye na SKOL yasinywe mu mwaka wa 2017, agomba kurangira muri 2022, gusa harimo ingingo ivuga ko mu myaka ibiri ya nyuma hagomba kubaho ibiganiro bishya.

Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, Skol ibinyujije ku rubuga rwa Twitter rwayo, yanditse ko ibiganiro na Rayon Sports byagendaga neza ariko biza gukomwa mu nkokora nuko Munyakazi Sadate yanze kuva ku buyobozi.

Muri Gashyantare uyu mwaka,umubano wa SKOL na Rayon Sports wajemo rushorera ubwo Umuyobozi w’uru ruganda witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo yuzuye uburakari no kunenga ubuyobozi bwa Rayon Sports bwariho ko bwuzuye amarangamutima ndetse batiteguye kongera amafaranga nkuko yabisabye.

Uyu mugabo yavuze ko Rayon Sports iyobowe nabi n’abantu bifuza iby’umurengera, ku buryo atumva aho bahera bifuza amafaranga angana na Miliyoni 264 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muyobozi yavugiye aya magambo mu nama yahuje abayobozi b’uru ruganda n’abakozi ubwo umwe yari amubajije ku mikoranire yabo na Rayon Sports hanyuma afatwa amajwi atabizi n’umwe muri bo.

Ivan yagize ati “Rayon Sports ni ikipe idafite nyirayo, nta buryo bunoze bw’imiyoborere ifite, iyobowe nabi cyane.

Ibi mbabwira nanabibwiye umuyobozi w’ikipe ubwo twarimo tuganira, kuko iyo nganira nawe, mbona ntaganira n’umuyobozi ahubwo nganira n’umuntu ufite amarangamutima menshi, bituma nta n’ikintu dushobora kuba twageraho.”

Uyu muyobozi wa SKOL yavuze ko nubwo Rayon Sports ifite abafana benshi, batayishoramo imari ku buryo buhoraho ndetse yemeje ko batiteguye guha iyi kipe amafaranga ibasaba.

Uyu mubiligi yavuze ko Komite ya Rayon Sports iyobowe na Sadate yabasabye gukuba karindwi amafaranga bayihaga kandi ko abona nta mpamvu babikora kuko ntacyo ibakorera.

Ati “ Barasaba ½ cy’ingengo y’imari yacu mu kwamamaza ngo tugishyire ku mwambaro wabo gusa? Ibyo ni ibintu nababwira ko bidashoboka.”

Rayon Sports ikoresha amafaranga asaga miliyoni 40 buri kwezi, mu guhemba abakinnyi, kubacumbikira kwitegura imikino, agahimbazamusyi, ingendo zabo, imiti n’ibindi ariyo mpamvu yifuzaga ko SKOL yakongera amafaranga yabahaga.

Itangazo rya Rayon Sports ryavuze ko bagiye gusinyana amasezerano mashya na Rayon Sports ndetse hazatangazwa byinshi kuri yo mu minsi iri imbere.

Comments are closed.