Snoop Dogg yateye umugongo akayabo urubuga OnlyFans rwashakaga kumuha.

3,187

Umuraperi Snoop Dogg yanze kwemera akayabo ka miliyoni 100 z’amadorari yari agiye guhabwa n’urubuga OnlyFans rwamusabaga kuba umunyamuryango warwo, akazajya ashiraho amagambo, amafoto n’amashusho y’urukozasoni, abitera utwatsi akibyumva.

Uyu mugabo w’ikirangirire usigaye anakina amafirime, yavuze ko abantu bakoreye amamiliyoni n’amamiriyoni, babivanye mu gutangaza amashusho y’urukozasoni kuri uru rubuga, mnere y’uko nawe asabwa kurujyaho akanahabwa amafaranga. Yakomeje agira ati” Mfite umugore w’umwirabura, ninawe ushinzwe kureberera inyungu zanjye. Ntiyanyemerera ko ibyo mbikora.

Umugore wa Snoop w’imyaka 52, bamenyanye kera bakiri mu mashuri yisumbuye , bagakunda no guhurira cyane mu bikorwa by’imyidagaduro birimo: kuririnba no kubyina. Baje kubyereka isi no kubihesha umugisha mu 1997 ubwo bashyingiranwaga byemewe. Baje kandi kuvugurura amasezerano bagiranye muri 2008.

Comments are closed.