Musanze: Umugore n’umugabo batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwica umwana wabo

1,117
Kwibuka30

Haria ababyeyi bo mu Karere ka Musanze batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwiyicira umwana wabo bamuziza ko yabibye.

Umugabo n’umugore we batuye mu Karere ka Musanze mu murenge wa Gataraga, akagari ka Rungu batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’uko aba bombi baketsweho icyaha cyo kwihekura bakiyicira umwana.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yagoze ati:”Uwo mwana yarapfuye koko, ababyeyi batabaje bavuga ko umwana wabo yitabye Imana, riko bikaba bikekwa ko bashobora kuba baramukubise bikavamo urupfu, iperereza riracyakorwa”

Kwibuka30

Amakuru avuga ko kuri uyu wa gatanu ushize taliki ya 19 Mutarama 2024, basanze umwana ku ishuri basaba mwalimu kumubaha, umwalimu we yagize ati:”yaraje mu masaha y’igitondo turi kwiga ambwira ko ashaka umwana we ngo amuhe ibisobanuro by’uko yamnwibye amafaranga ibihumbi icumi, nabonaga yarakaye, kandi sinari kumumwima cyane ko ntari mzi ko byagera aho yiyicira umwana”

Abaturanyi bavuganye n’umunyamakuru wacu, bavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu aribwo ababyeyi be babyutse batabaza abaturage bababwira ko umwana wabo apfuye urupfu nabo batazi icyaruteye, ariko abaturage ba hafi bakavuga ko ashobora kuba yarakubiswe cyane bikamuvira gupfa.

Aba babyeyi bombi, umugabo w’imyaka 28 n’umugore we w’imyaka 27 bose bafungiye kuri station ya police ya Busogo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.