Kabila yavuze impamvu atazitabira ibirori by’irahira rya Tshisekedi

2,359
Kwibuka30

Joseph KABILA wahoze ayobora igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatangaje ko atazitabira ibirori by’irahira rya Perezida Felix Tshisekedi.

Bwana Joseph Kabila wigeze kuyobora igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatangaje ko bitazamushobokera kwitabira ibirori by’irahira rya perezida Felix Tshisekedi biteganijwe kuba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19 Mutarama 2024.

Kwibuka30

Abinyujije mu ijwi ry’umujyanama we mu by’itumanaho Barbara Nzimbi, yavuze ko perezida Kabila yakiriye ubutumire bwa mugenzi we Felix Tshisekedi bumutumira nk’umusenateri w’icyo gihugu, ariko kubera gahunda z’amasomo uyu mugabo akaba atazashobora kwitabira ibyo birori, madame Barbara yagize ati:”Kabila ntazabasha kuboneka kubera ko azaba ari i Johanesbourg kuri gahunda z’amasomo

Joseph KABILA ni umwe mu banenze ibyavuye mu matora aherutse kuba yasize Felix Tshisekedi ku buyobozi bwa Congo, ndetse yagiye yumvikana kenshi avuga ko anenga imiyoborere ya Tshisekedi bivugwa ko ari nawe wamwihereye inkoni y’ubuyobozi mu matora yamushyize ku intebe y’ubuyobozi.

(Inkuru ya UWASE Rehema/indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.