Abafana bo mu Bwongereza bigaragambije bamagana European Super League

8,312
Kwibuka30

Abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza bahuriye hamwe mu myigaragambyo yo kwamagana irushanwa rishya rya European Super League rizitabirwa n’amakipe 20 akomeye arimo 12 yamaze kubyemera.

Ku Cyumweru nibwo European Super League yatangajwe ku mugaragaro ndetse amakipe 12 arimo atatu yo mu Butaliyani, atatu akomeye muri Espagne n’andi atandatu yo mu Bwongereza, yemeza ko azaryitabira.

Abafana basaga 700 bahuriye hanze y’ikibuga cya Elland Road mbere y’uko Leeds United ikina na Liverpool mu ijoro ryo ku wa Mbere.

Liverpool ni umwe mu makipe atandatu akomeye yo mu Bwongereza yemeye kwitabira European Super League.

Ihuriro ry’abafana ba Leeds ryavuze ko ritishimiye ibikorwa no kwirebaho kwa ba nyiri amakipe atandatu yemeye kwitabira iri rushanwa.

Aba bafana bari imbere y’ikibumbano cya Billy Bremner bashyigikiwe kandi n’abatwara moto bavuzaga amahoni y’ibinyabiziga byabo.

Umwe mu bagize ihuriro ry’abafana ba Leeds, Graham Hyde, yavuze ko “Umupira uri kuva k’uwo abafana bafite ku mutima ujya ku butunzi bw’amafaranga.”

Kwibuka30

Yakomeje agira ati “Ibi birasa no guhinduka gukabije. Ubu ni igihe cyo gushushanya umurongo ntarengwa, tukawuhagararaho tuvuga ngo ‘birahagije’.”

Ubuyobozi bw’aba bafana bwasabye gukomeza kwigaragambya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Amakipe 12 yamaze kwemera kwitabira European Super League ni Liverpool, Arsenal, Chelsea, Manchester City, Manchester United,Tottenham, AC Milan, Atlético Madrid, FC Barcelone, Inter Milan, Juventus na Real Madrid.

Yose arashaka ko haza iryo rushanwa rishya ryajya rikinwa hagati mu cyumweru ariko amakipe agakomeza gukina za shampiyona zo mu bihugu byayo.

Gusa, benshi bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru i Burayi bagaragaje ko badashyigikiye iri rushanwa ndetse barimo umutoza Jürgen Klopp wa Liverpool, wavuze ko na we yumva akababaro k’abafana.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, aherutse kuvuga ko biteguye gufatanya n’inzego z’umupira w’amaguru mu Bwongereza kugira ngo hagire igikorwa iri rushanwa riteganya gutangira mu mwaka w’imikino wa 2022/23 ntirizigere ribaho.

Biteganyijwe ko amakipe 14 yo muri Premier League atazajya muri European Super League, ahura kuri uyu wa Kabiri yiga ku bigomba gukorwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.