Sudan: Guverinoma yakuyeho umuco wo gusiramura abagore n’abakobwa birakaza benshi

12,616
Close up photo of surgeon 's hand during hold the scalpel and made incision on the patient 's skin under the good light from surgical lamp. Picture in blue tone with copy space. Medical concept.

Leta y’inzibacyuho ya Sudan yakuyeho amwe mu mategeko, bizamura umujinya w’abaturage benshi

Kuri iki cyumeru taliki ya 19 Nyakanga 2020, leta y’inzibacyuho yo mu gihugu cya Sudan yakuyeho amategeko menshi yari asanzwe akurikizwa muri icyo gihugu ndetse n’amwe yafatwaga nk’icyaha.

Mu byakuweho, harimo igikorwa cyo gusiramura abakobwa n’abagore. ikintu imirtyango mpuzamahanga yakomeje kwamagana ivuga ko ari igikorwa cya kinyamanswa gikorerwa umwana w’umukobwa n’umugore. Usibye kandi iryo tegeko, hari n’andi mategeko yari mu gitabo cy’ibyaha muri icyo gihugu nayo nayo yakuweho bikongeza umujinya w’abaturage.

Leta ya Sudan yakuyeho igihano cy’urupfu, ndetse n”icy’ibiboko 100 byakubitwaga uwafatirwaga mu bikorwa by’ubutinganyi, yongera ikuraho igihano ku muntu wese usengera mu idini ritari irya Islam, ubundi muri icyo gihugu, umuntu wese agomba kuba afite idini asengeramo kandi iryo dini rigomba kuba ari Islam ku buryo uwasengera ahandi yahanwaga n’itegeko, ariko kuri ubu, Leta yemeje ko buri muntu afite uburenganzira bwo gusengera mu idini ashatse, ndetse afite uburenganzira bwo kutagira idini abarizwamo.

Indi ngingo yafashwe nuko abatari aba islam bemerewe kunywa inzoga, nyuma yo kumva ibyo byose bigabije imihanda bavuga ko leta yabo yatandukiriye, ko badashyigikiye ibyo byemezo, mu gihe bamwe mu bashinzwe uburenganzira bwa muntu basanga ahubw ari intambwe nziza iganisha kuri demokrasi.

Guhera muri 1989 ubwo Omar Al-Bashir yafataga ubutegetsi hari ibyemezo bikakaye bishingije ku mategeko ya Kisilamu byafashwe byabuzaga abantu gukora ibintu bimwe na bimwe bamwe bafata nk’ubwisanzure muri Demukarasi.

Ubusanzwe Sudan yari kimwe mu bihugu bitandatu by’Abarabu byari byarashyizeho igihano cy’urupfu ku batinganyi.

Ibyo bihugu ni Iran, Saudi Arabia, Yemen, Nigeria na Somalia.

Drapeau du Soudan

Comments are closed.