Sudan y’Epfo: Icyorezo cya Cholera kibasiye abari mu nkambi ya Bentiu

7,740

Minisiteri y’ubuzima muri Sudan y’Epfo yatangaje ko icyorezo cya Cholera kibasiye intara ya  Rubkona iri muri gace k’Amajayaruguru gacukurwamo Peteroli.

Iyi minisiteri yavuze ko abantu 31 n’undi umwe witabye Imana aribo bagaragaweho n’iyi ndwara mu mujyi wa Rubkona no mu nkambi ya Bentiu.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko minisiteri n’abafatanyabikorwa bayo bari gushakisha  mu ngo n’uduce bituranye ngo barebe ko nta bandi bantu baba baranduye iyi ndwara, nyuma y’ubwiyongere bw’indwara y’impiswi biturutse ku mazi yanduye muri utu duce twa Rubkona na Binteu.

Mu nkambi z’impunzi ni hamwe mu havugwa ko abaziriko bakoresha amazi yanduye.

Muri Sudan Y’Epfo, Cholera ikunda gukaza umurengo mu bihe cy’imvura bitangira kuva muri Gicurasi bikarangira mu Ukwakira.

Comments are closed.