Sudan zombi mu biganiro byo kuzahura umubano

7,444
Kwibuka30

Ku munsi wejo kuwa mbere, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri Sudan, Lt. Gen. Abdul-Fattah Al-Burhan, yakiriye mu biro bye Vice-Prezida wa Sudan y’epfo Hussein Abdel-Baqi, baganira ku bibzo by’imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Aba bayobozi baganiriye ku bibazo by’imipaka, urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi, bemeranya ko abaturage hagati y’ibi bihugu bagomba kugenderana nta nkomyi nkuko byatangajwe na Vice-Prezida wa Sudan y’epfo Hussein Abdel-Baqi.

Kwibuka30

Abdel-Baqi Yavuze ko iyi nama yanagarutse ku mishinga imwe n’imwe irimo iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza ibihugu byombi, kubaka imihanda y’amabuye ndetse no kwemerera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byahoze ari igihugu kimwe.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’umwaka utaha aribwo hazabaho inama mpuzamipaka hagati y’ibi bihugu yitezweho kuzatuma abaturage b’ibihugu byombi bakorera hamwe mu kubaka no gusigasira amasezerano y’imibanire hagati ya Sudan zombi.

Iyi nama izitabirwa n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri Sudan, Lt. Gen. Abdul-Fattah Al-Burhan, na Perezida wa Suda y’epfo Lt. Gen. Salva Kiir.

Leave A Reply

Your email address will not be published.