Madame Agathe Habyarimana ntakozwa ibyo gushyikirizwa mu nkiko

8,053
Kwibuka30
Agathe Kanziga, Widow of Former Rwandan President Habyarimana heard in the  Barril investigation - TOP AFRICA NEWS

Umugore w’uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal, Agathe Kanziga, yajuririye icyemezo cy’umucamanza wo mu Bufaransa cyo gukomeza kumukurikiranaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kanziga ni umwe mu bashinjwa n’u Rwanda ku bwo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashize igihe akorwaho iperereza n’ubutabera bw’u Bufaransa ndetse yanabwitabye inshuro ebyiri kuva mu 2010, ariko nta mwanzuro urafatwa.

Muri Nzeri uyu mwaka yasabye ukuriye iperereza i Paris gufunga iperereza rimaze imyaka 13 harebwa uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko igihe rimaze ntacyo ryagezeho.

Ku wa 4 Ugushyingo, ubu busabe bwe bwanzwe n’urukiko, ku busabe bw’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa, buvuga ko bukimukoraho iperereza ku ruhare ashinjwa muri Jenoside.

Umwavoka we, Philippe Meilhac, yatangaje ko bajuririye icyo cyemezo, kuko babona gukomeza kumukurikirana hari amahirwe bimuvutsa.

Ati “Iyi myaka yose inkiko z’u Bufaransa zimaze zikora iperereza ntacyo yatanze, rero ukurikije ibyaha bikomeye ashinjwa, ntabwo twakwemera ko iperereza ryakomeza iteka ryose.”

Igihe.com dukesha iyi nkuru yavuze ko Kanziga Yakomeje avuga ko ibi birego byatumye atanabasha kubona ibyangombwa byo gutura mu Bufaransa byemewe n’amategeko, bityo ko rikwiye guhagarikwa.

Kwibuka30

Agathe Habyarimana w’imyaka 78, atuye mu Bufaransa kuva mu 1998, u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda ngo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ashinjwa, gusa nanone bwamwimye ibyangombwa byo guturayo byemewe n’amategeko kubera ibyo byaha agikurikiranyweho.

Kanziga wahoze ari umugore w’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ni umwe mu bibanze bakekwaho uruhare rukomeye mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akurikiranweho icyaha cya Jenoside n’u Rwanda ndetse n’umuryango wa CPCR, umuryango w’Abafaransa ugendereye gukorera ubuvugizi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umurega ibyaha bya Jenoside ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kanziga akekwaho kuba ariwe wahuzaga ndetse akaba no mu bashyizeho “Akazu” kari kagizwe n’abakomoka mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu zahoze ari muri Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.

Akazu gashyirwa ku mwanya w’imbere mu gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Kanziga yari yitabye Urukiko rw’i Paris mu iperereza ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Paul Barril wahoze ari Umujandarume w’Umufaransa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.