Sudani y’Epfo: Amashuri yose yafunzwe kubera ubushyuhe
Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani y’Epfo yatangaje ko amashuri yose yahagaritswe kubera ikibazo cy’ubushyuhe bukabije bwugarije iki gihugu, ku buryo hari impunge ko bwagira ingaruka ku buzima bw’abatutage by’umwihariko abanyeshuri.
Inzego zishinzwe ibidukikije muri Sudani y’Epfo zatangaje ko byinshi mu bice bigize iki gihugu byugarijwe n’ubushyuhe buri ku rwego rwo hejuru, kuko buri hagati ya degere Celcius 41 na 45, ndetse ngo biteganyijwe ko iki kigereranyo kizamara ibyumweru bibiri.
Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko hatangiye kuboneka imfu z’abantu zitewe n’ubushyuhe bukabije, bityo abantu bose basabwe kunywa amazi kenshi no guhora basuka amazi ku mubiri.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Yolanda Awel Deng rigaragaza ko ubushyuhe bugira ingaruka zikomeye ku bana bato by’umwihariko abakiri mu mashuri.
Ati:“Ni yo mpamvu hafashwe ingamba zo guhangana n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije ku banyeshuri bakiri bato. Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga amashuri yose. Muri icyo gihe amashuri afunze ababyeyi barasabwa kurinda abana babo gukinira hanze”
Amashuri yose muri iki gihugu afunze kuva tariki 18 Werurwe 2024, ndetse ntihatangajwe igihe azafungurira.
Iri tangazo rigaragaza ko ishuri rizafungura imiryango muri iki gihe yahagaritswe rizahita ryamburwa uburenganzira bwo gukorera muri Sudani y’Epfo.
Comments are closed.