Suisse: Abasirikare b’Abagore bemerewe kujya bambara amakariso ya kigore.

7,949
Kwibuka30
Women's underwear to be provided to female recruits in Swiss army - BBC News

Nyuma y’igihe batemererwa kwambara amakariso ya kigore, noneho Leta y’UbuSwisi igiye kwemerera abagore bakora umwuga wa gisirikare kujya bambara amakariso yabo.

Biraza kuba nk’urwenya cyangawa inkuru itangaje mu matwi y’uri bwumve cyangwa agasoma ino nkuru, ariko niko bimeze, Leta na guverinoma y’igihugu cy’Ubuswisi igiye kwemerera no guha uburenganzira abagore bakora umwuga wa gisirikare n’uwa gipolisi kujya bambara amakariso ya kigore aho kugenerwa no gutegekwa kwambara amakariso ya kigabo.

Mu bisanzwe, abasirikare babaga binjiye mu gisirikare, cyangwa n’abari mu myitozo bategekwaga kwambara amakariso ya kigabo. Leta y’Ubuswisi yatangaje ko mu kwezi gutaha aribwo icyo gikorwa kizatangira ku mugaragaro.

Marianne Binder, umwe mu bagize akanama k’igihugu k’Ubusuwisi, yavuze ko guha abagore amakariso abanogeye kurushaho bizashishikariza abandi benshi kurushaho gusaba kwinjira mu gisirikare.

Yagize ati: “Umwambaro uriho ugenewe abagabo, ariko niba igisirikare gishaka by’ukuri kurushaho kubamo abagore, hacyenewe ingamba zikwiye”.

Amakuru avuga ko kugeza ubu abagore bari mu myitozo yo kwinjira mu gisirikare bahabwa amakariso arekuye y’abagabo, akenshi aba ari manini cyane kuri bo, ashobora kubabangamira.

Kwibuka30

Kaj-Gunnar Sievert, umuvugizi w’ingabo z’Ubusuwisi, yavuze ko imyambaro n’ibindi bikoresho bitangwa n’igisirikare birimo gusigwa n’aho ibihe bigeze.

Yabwiye urubuga rw’amakuru Watson rwo mu Busuwisi ko “ikariso y’ingirakamaro” nshya y’abagore izaba igizwe n'”ikariso ngufi” yo mu gihe cy’impeshyi (iki) n'”ikariso ndende” yo mu gihe cy’itumba.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, Bwana Sievert yavuze ko hari impinduka ziri gutekerezwaho no ku bindi bikoresho, nk’imyambaro yo mu gihe cy’imirwano, amakoti y’ubwirinzi n’ibikapu byo mu mugongo.

Yagize ati: “Hazibandwa ku kuba bitabangamiye umuntu no kuba ari ingirakamaro”. Yongeyeho ko kugeza ubu abambara ibibakwiriye bakiri bacye cyane.

Minisitiri w’ingabo w’Ubusuwisi Viola Amherd na we yishimiye iyo gahunda, avuga ko ibikoresho “bikora mu buryo bumwe” bicyeneye kuvugururwa.

Imyambaro y’igisirikare cy’Ubusuwisi ikoreshwa kuri ubu yatangijwe bwa mbere hagati mu myaka ya 1980, nkuko urubuga rw’amakuru Swissinfo rubitangaza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.