Inyungu ya BRALIRWA yikubye inshuro zirenga 600 mu mwaka wa 2020.jj

7,690
Kwibuka30
Warehouse Operation Supervisor at Bralirwa, Gisenyi - Bwiza.com

Uraganda rwa Bralirwa rwatangaje ko inyungu yayo yiyongereye arenga 600 ku ijana mu mwaka wa 2020 ugereranije n’umwaka wa 2019.

Mu gihe byinshi mu bikorwa by’ubucuruzi byahungabanijwe cyane n’icyorezo cya covid-19, siko byagenze ku ruganda rwa BRALIRWA kuko yo yakoze ibisa n’ibitangaza mu mwaka ushize wa 2020 kuko inyungu yayo yiyongereyeho ku ijanisha riri hejuru ya 600% ni mu gihe kandi Leta yari yategetse ko utubare ndetse n’ibindi birori bitandukanye byahagaritswe kubera kwirinda icyorezo cya covid-19.

BRALIRWA yatangaje ko inyungu yayo ukuyemo umusoro yazamutse ku kigero cya 655.6% mu mwaka wa 2020 ugereranyije n’umwaka wa 2019.

Inyungu ya Bralirwa Plc yavuye kuri miliyari 1,2 Frw mu mwaka wa 2019 igera kuri miliyari 9 Frw, bitewe n’ingamba icyo kigo cyafashe zo kugabanya igishoro gikoreshwa mu gukora no kugurisha ibinyobwa, ariko bitabangamiye umusaruro.

Inyungu yabonetse mbere yo kwishyura umusoro ni miliyari 12,9 Frw mu mwaka wa 2020, ivuye kuri miliyari 2,8 Frw mu mwaka wa 2019, bingana n’inyongera ya 351.3%. Bralirwa Plc yishyuye umusoro ungana na miliyari 3.9 Frw mu mwaka wa 2020, uvuye kuri miliyari 1,1 Frw mu mwaka wa 2019, ni inyongera ya 136.5%.

Iyi nyungu yazamuwe cyane n’ubwiyongere bw’ibinyobwa bisembuye, aho ibyanyowe mu mwaka wa 2020 byiyongereyeho 7.1% ugereranyije n’umwaka wa 2019. Ku rundi ruhande ariko, ibinyobwa bidasembuye byaragabanutse, kuko ibyanyowe mu mwaka ushize byagabanutseho 19.1%, bitewe ahanini n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa birimo ibirori bikunze gukoresha ibinyobwa bidasembuye, bihagarikwa.

Kwibuka30

Muri rusange, ingano y’ibyo Bralirwa Plc yagurishije mu mwaka ushize byiyongereyeho 0.4%.

Hagati aho, amafaranga yinjiye yagabanutseho 0.2%, ava kuri miliyari 100.6 Frw mu mwaka wa 2019, agera kuri miliyari 100.5 Frw mu mwaka ushize.

Ideni rya Bralirwa Plc ryari miliyari 42.6 Frw, rivuye kuri miliyari 41.3 mu mwaka wa 2019. Igishoro cyakoreshejwe mu gukora no kugeza ibinyobwa ku isoko cyari miliyari 14.6 Frw kivuye kuri miliyari 12.5 Frw mu mwaka wa 2019, kikaba cyariyongereye bitewe ahanini n’ibikorwa byo kwagura uruganda ruri i Rubavu.

Bralirwa Plc ni kimwe mu bigo 10 byanditse ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, aho cyandikishije imigabane ingana na 25% muri iryo soko, mu gihe indi 75% ari iy’ikigo cya Heineken N.V ari nacyo gifite imigabane myinshi muri Bralirwa Plc.

Kubera inyungu itubutse Bralirwa Plc yinjije mu mwaka ushize, inyungu ku mugabane wayo nayo iziyongera, igere ku mafaranga 8.75 Frw mu mwaka wa 2020 ivuye kuri 1.16 Frw mu mwaka wa 2019, nibiramuka byemejwe n’inama rusange izahuza abanyamigabane muri icyo kigo itegerejwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Kuva mu mwaka wa 1957, Bralirwa Plc yafashije Abanyarwanda kurwanya icyaka binyuze mu binyobwa nka Primus byageze ku isoko mu 1959. Ubu abakunzi b’agahiye bafite amahitamo arimo Mützig, Amstel, Turbo King, Legend na Heineken, byose byengerwa ku ruganda ruri mu Karere ka Rubavu.

Ku bufatanye n’uruganda rwa Coca-Cola, Bralirwa Plc icuruza ibindi binyobwa birimo Fanta Orange, Fanta Cytron, Fanta Fiesta, Sprite, Krest, Tonic, Stoney ndetse na Vital’O ya Bralirwa Plc nk’umwimerere.

Bralirwa PLC – African Alliance Rwanda
Leave A Reply

Your email address will not be published.