TAIFA arashinja Olivier Karekezi imyitwarire mibi itatuma atoza AMAVUBI

8,736
Kwibuka30
Ikiganiro kiryoshye twagiranye na BRUNO TAIFA umunyamakuru w'imikino // Uyu  mugabo ntasanzwe - YouTube

Umunyamakuru wa Radio na TV10 Bwana Taifa arasanga Bwana Olivier Karekezi, umutoza wa Kiyovu adashobora gutoza ikipe y’amavubi kubera imyitwarire ye mibi.

Ibi Bwana KALISA BRUNO uzwi cyane nka Taifa, akaba ari umunyamakuru w’ikiganiro cy’imikino kizwi nka “Urukiko” gikorerwa kuri Radio10, yabivuze kuri uno wa kane taliki ya 4 Werurwe 2021 ubwo abanyamakuru bariho baganira ku ngingo y’umutoza w’ikipe y’Amavubi, n’icuagendeweho kugira ngo umutoza MASHAMI yongererwe amasezerano yo gutoza iyi kipe.

Bwana Taifa yavuze ko hari hakwiye kurebwa ku bahoze bakinira ikipe nkuru y’AMAVUBI ariko benshi bakaba badafite ubushobozi bwo gutoza nubwo bwose babaye abakinnyi beza ku rwego rw’igihugu yewe ko rwego mpuzamahanga, ubwo nibwo izina KAREKEZI Olivier ryagautsweho, maze Taifa, umwe mu banyamakuru bane bari gukora icyo kiganiro agize ati:”…mu by’ukuri Olivier yabaye umukinnyi mwiza ku rugero rudashidinywaho, ariko aracyakeneye byinshi kugira ngo agirwe umutoza mukuru w’Amavubi…”

Bwana Taifa yakomeje avuga ko azi neza Olivier ko atari umuntu witwara neza hanze y’ikibuga kuko nacyo ari icy’ingenzi ngenderwaho ku mutoza, yagize ati:”…Olivier Karekezi ni umuntu mwaba muri gusangira mu kabare mutakumvikana agahaguruka akagutera umutwe…”

Olivier Karekezi wakinnye nk
Kwibuka30

Karekezi Olivier yabaye umukinnyi ukomeye w’Amavubi, ndetse niwe kugeza ubu wayatsindiye ibitego byinshi.

Muri icyo kiganiro Bwana Taifa yavuze ko Bwana Olivier utamutandukanya n’abakinnyi icyo kigatuma atagira igitinyiro mbere y’abakinnyi atoza.

Karekezi Olivier kuri ubu ari gutoza ikipe ya Kiyovu Sport, mbere y’uko ayitoza, Olivier yigeze gutoza n’ikipe ya Rayon Sport ayifasha no gutwara kimwe mu bikombe byakinirwaga mu Rwanda nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC.

Twagerageje kuvugana n’umutoza Olivier KAREKEZI ngo agire icyo abivugaho, ariko ntitwabasha kumubona ku murongo wa terefoni ye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.