Tanzania: Abantu bagera kuri batanu bahitanywe n’igitero cy’ubwiyahuzi

3,779

Umwiyahuzi yarasiwe imbere ya Ambasade y’u Bufaransa i Dar es Salaam muri Tanzania, ubwo yageragezaga kwinjira akoresheje imbunda.

Abayobozi batangaje ko uwagabye igitero afite ubwenegihugu bwa Somaliya kandi mu kurasana n’inzego z’umutekano yishe abapolisi batatu n’umuzamu wa Ambasade.

Impamvu y’igitero n’abari kumwe cyangwa bamwohereje ntiyahise imenyekana.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yatangaje ko yababajwe n’iki gikorwa, agira ati “Mbabajwe cyane n’Abapolisi n’imiryango y’Abasirikare bahasize ubuzima nyuma y’uko umuntu witwaje imbunda yabateye mu gace ka Salenda, i Dar es Salaam.”

Perezida wa Tanzania yasabye inzego z’umutekano gukora iperereza hakamenyekana abari inyuma y’iki gitero.

Comments are closed.