U Rwanda rugiye kwakira abanyeshuri b’abakobwa bavuye muri Afghanistan

3,754
Kwibuka30
Abanyeshuri bo mu ishuri SOLA ryo muri Afghanistan

U Rwanda rugiye kwakira abanyeshuri babarirwa muri za mirongo bimuwe bakuwe muri Afghanistan nyuma yuko yigaruriwe n’intagondwa z’aba Taliban.

Ni abo mu ishuri ribanza n’iryisumbuye ry’abakobwa ritegamiye kuri leta ryigisha ibijyanye n’imiyoborere (School of Leadership, Afghanistan, SOLA), ryigamo abanyeshuri bacumbikirwa mu kigo.

Shabana Basij-Rasikh warishinze, ku wa kabiri yavuze ko abagera hafi kuri 250 barimo abanyeshuri, abakozi baryo n’abo mu miryango yabo, bari mu nzira berekeza mu Rwanda, banyuze muri Qatar, gutangira “igihembwe cy’amezi atandatu mu mahanga ku banyeshuri bacu bose”.

Shabana Basij-Rasikh, championing girls' right to education in Afghanistan  | Blavatnik School of Government

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ubutumwa kuri Twitter buha ikaze abo mu ishuri SOLA:

Kwibuka30

“The Ministry of Education looks forward to welcoming the SOLA community to Rwanda for your study program. Murakaza neza.”

Madamu Shabana yavuze ko yizeye ko baba bimukiye mu Rwanda by’igihe cy’amezi atandatu gusa, bakazasubira muri Afghanistan ibintu nibisubira mu buryo.

Abanya-Afghanistan bamwe bakomeje guhangayikishwa no kubona uko bahunga igihugu, kubera kugira ubwoba bwo kubaho ku butegetsi bw’aba Taliban. Ababarirwa mu bihumbi bamaze guhungishwa bajyanwa mu bihugu by’amahanga.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwabo bwa mbere hagati ya 1996 na 2001, aba Taliban bari barashyizeho amategeko akakaye ya kisilamu.

Hashize icyumweru kirenga bongeye kwisubiza igihugu, nyuma y’imyaka 20 yari ishize bahiritswe n’ingabo z’amahanga zirangajwe imbere n’iz’Amerika.

Hari nyuma y’ibitero muri Amerika byo ku itariki ya 11 y’ukwa cyenda mu 2001, byateguwe n’uwari umukuru w’umutwe wa al-Qaeda Osama bin Laden, wabaga muri Afghanistan.

Leave A Reply

Your email address will not be published.